#Kwibuka 30:Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabitimbo bavuze inzira y’umusaraba baciyemo
Tariki ya 18 Mata 1994 nibwo abatutsi baribahungiye kuri Paruwasi ya Nyabitimbo bizeye gukira babikesha guhubgira mu kiiliziya bishwe urwagashinyaguro bazize uko baremwe.
Uyu munsi inshuti n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 bavuye mu bice bitandukanye mu cyahoze ari komine Busozo mu mirenge ya Butare na Gikundamvura bahurira hamwe kugirango basubize ababo agaciro bambuwe mu gihe bicirwaga kuri Paruwasi ya Nyabitimbo.
Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Nyabitimbo baribaturutse mu mirenge ya Nyakabuye ;Gikundamvura ;Nyakabuye hari kandi nabaturutse imihanda yose bahunga bashaka gukiza amagara yabo ariko bikanga bikaba iby’ubusa kuko bahiciwe.
Scholastique Mukarugaba warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabitimbo watanze ubuhamya yagarutse ku nzira y’umusaraba baciyemo ubwo bahungiraga kuri Paroisse Gatorika ya Nyabitimbo n’umugabo we Prosper Kalinda wari umwarimu muri ako gace bizeye gukira.
Yagarutse ku buryo umugabo we kuva mu w’1959 yahizwe bukware kubera ko yari umututsi gusa akaba yarakoraga akazi k’ubwarimu.
Yagarutse ku buryo bagiye kubwira Padiri Alain na Padiri Paulin bari abazungu bera babahishe muri Paruwasi ya Nyabitimbo ;bakihagera bakomeza gufashwa n’abandi bavandimwe batahigwaga.
Tariki 8 Mata 1994 ubwo bahungiraga kuri Paruwasi aribwo inzu yabo nshyashya baribujuje yasenywe.
Yavuze kandi ko mu gihe baribari kuri Paroisse bihishe hazaga abantu kubabarura bibwira ko ari ukugirango babahe imfashanyo ahubwo yari amayeri yo kubamara.
Ati:”Barazaga bakatubarura twe twibwira ko ari ukuduha imfashanyo ahubwo ari ukugirango twicwe.”
Hari igitero cyaje kubica gihurira na Padiri Alain ku marembo ya paruwasi bakizwa nuko Padiri yarafite imbunda ya Pistolet bayibonye bariruka.
Tariki ya 18 Mata 1994 niyo yabaye itariki y’akababaro ku batutsi baribarahungiye kuri Paruwasi ya Nyabitimbo .
Mu gitondo ubwo bajyaga mu Misa ya mugitondo ;ikirangira niho ibitero byageze aho kuri Paroisse ya Nyabitimbo baje kwica.
Uwafashe ijambo ahagarariye Ibuka Bwana Tite Uwambajineza yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko intambwe yatewe mu myaka 30 igaragara.
Tite Uwambajineza uhagarariye Ibuka yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabitimbo agomba kwandika agahamya ko byatangiye aho babanje gukora igihangano kivuga uri Jenoside yahakorewe.
Ati:”Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabitimbo agomba kwandikwa ;tukaba twarahereye ku ndirimbo”Mpore Nyabitimbo”yakozwe n’umuhanzi Dieudonne Munyanshoza uzwi ku izina rya “Mibilizi”.
Tite Uwambajineza yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka gusangira amakuru yo kumenya aho imibiri yababo yaba yarajugunywe.
Mu biganiro byatanzwe hagarutswe ku butwari bwaranze ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 hagarukwa ku rubyiruko rwo mbaraga z’igihugu cy’ejo hazaza.
Mu byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ;abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyabitimbo basabye ko hakubakwa ikimenyetso kigaragaza amazina yabari baruhukiye mu cyahoze ari urwibutso rwa Nyabitimbo kugirango bakomeze guha icyubahiro abahiciwe.