Amakuru

Kicukiro:Amagambo y’ingengabitekerezo yashyize kuri Status ya whatsap yamukururiye ingorane

Amakuru yizewe y’ifatwa rya Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 wanditse amagambo kuri Status ya Whatsapp akomeretsa mu buryo bukomeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni amagambo akomeye agira ati: ” Muzibuke benewanyu, Abatutsi…Njye nzibuka Abahutu”.

Ubukana bwayo bwatumye hari ayo tutandika.

Uyu mukobwa ukiri muto yakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Nonko, Umurenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Rose yemeye ko koko uriya mukobwa yabakoreraga.

Ati: ” Nibyo yadukoreraga. Hari saa munani tubona abashinzwe umutekano baraje baramufata, ntituzi ibyakurikiyeho”.

Uyu mubyeyi avuga ko uriya mukozi bari bamaranye nawe iminsi, kandi ko nabo natunguwe no kubona abashinzwe umutekano baberetse amagambo uwo mukobwa yari yashyize kuri status ye!

Bivugwa ko uwo mukobwa yahise ajyanwa gufungirwa ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali ngo abazwe neza ibijyanye n’ibyo yanditse.

Akomoka mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare, akaba mwene Twagirayezu Pheneas na Nyina wapfuye witwaga Mushimiyimana Thacienne.

Ni imfura iwabo mu muryango w’abana batanu.

Tucyategereje kumva icyo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rubivugaho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button