Amakuru

Zambiya: Umugabo yasabwe gatanya n’umugore we kubera guhora yifuza kuryamana nawe yambaye imyenda ya polisi

  • Umugabo wo  mu  mujyi  wa  Lusaka mu gihugu cya Zambiya, yasabwe gatanya   n’umugore we usanzwe ari umupolisikazi   muri polisi yo muri   kiriya gihugu,   kubera ko uyu mugabo atajya yifuza na   rimwe ko batera akabariro yambaye indi   myenda itari iya kazi.

Uyu mugore usanzwe ari umupolisikazi ubusanzwe yitwa Janet Phiri, akaba afite imyaka 31, akaba  atuye  ahitwa Makeni Villa mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambiya, akaba yari amaze imyaka 3 abana n’umugabo we w’umucuruzi witwa Edwin Ngoma w’imyaka 28.

Uyu mupolisikazi wo mu mujyi wa Lusaka yatangarije   urukiko ko umugabo we  atajya  yifuza  ko    batera akabariro uretse igihe yambaye imyenda y’abapolisi.

Nkuko uyu mugore yabitangaje, ngo  umugabo we yamubwiye ko atazigera na rimwe amwemerera ko baryamana  yambaye indi myenda itari iya polisi ariyo mpamvu ngo nawe arambiwe kubana nawe, akaba yahisemo gusaba gatanya.

Phiri yabwiye urukiko ko kuva yabana  n’uyu mugabo we, ntana rimwe bari  baryamana yambaye    indi  myenda  itari   iya  polisi,ibintu atangaza  ko bimubangamiye cyane bikabije.

Yavuze ko muri iyi myaka 3 yagerageje kwihanganira iki kibazo ariko ubu bimaze kumurenga ndetse ngo nyuma yo kumuregera imiryango ntahinduke yiyemeje gutandukana nawe.

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo we atajya amwubaha iyo yambaye indi myenda ndetse ngo ntashobora kumukoraho igihe yambaye imyenda isanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button