Amakuru

Yatabaje Prezida Kagame,RIB iramunyomoza

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatanze umucyo ku kibazo uwiyita Imanirakomeye (Wabimenya Ute?) ku rubuga rwa X yatabarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko ari mu bagera ku 150 barenganyijwe n’inzego z’ubutabera bakanyagwa ibyabo bifite agaciro k’amamiliyari.

RIB yanyomoje ibyo uyu Imanirakomeye yanditse asaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura rugaragaza ko uwo na we ari mu bakirimo gushakishwa bagize uruhare mu bujura bwa miliyari zisaga 14 z’amafaranga y’u Rwanda muri I&M Bank Rwanda.

RIB yatangaje ko muri Mutarama 2023, yakiriye ikirego cya banki ya I&M Bank Rwanda ku bujura bwakoreshwaga amakarita ya MasterCard bushingiye ku cyuho cyari cyagaragaye mu ivunjisha ry’amadovize.

Iperereza ryagaragaje ko abantu bagiye babeshya abandi bakabaka indangamuntu zabo bababwira ko bagiye kubashakira akazi barangiza bakazikoresha mu gushaka Mastercards nyinshi, bakazikoresha kwiba banki baciye muri icyo cyuho cyari cyagaragaye.

Icyo cyuho ngo cyasize bibye iyo banki amadolari agera kuri 10,256,000 ari yo asaga miliyari 14 Frw ubariye aho ivunjisha rigeze uyu munsi.

Mu butumwa RIB yatanze inyomoza ubusabe bw’uwiyise Imanirakomeye, yagize iti: “Abakekwaho iki cyaha 148 barakurikiranwe, hagaruzwa 2,274,336,310 Frw n’indi mitungo irimo amazu n’amasambu byari byaguzwe mu mafaranga aturutse muri ubwo bujura. Urukiko rw’Isumbuye rwa Nyarugenge rwahamije abagera kuri 94 ibyaha byo kwiba n’iyezandonke, bahabwa ibihano bitandukanye.”

RIB yahamije ko iperereza rikomeje kugira ngo n’abandi bagize uruhare muri ubu bujura hakoreshejwe MasterCard bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Iti: “Turakeka ko n’uwanditse asaba kurenganurwa atagaragaza amazina ye nyayo ari mu bashakishwa batorotse ubutabera.”

Uyu mugabo ukoresha urukuta rwa X yise Wabimenya ute? cyangwa Imanirakomeye, bigaragara ko ikoreshwa iherereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), avuga ko akora ubucuruzi bwa Cryptocurrency ndetse akaba n’umusesenguzi w’urwego rw’imari.

Asobanura ikibazo yavuze ko abatarafashwe n’ubutabera bahunze igihugu, bigaragara ko na we yanditse ubutumwa atari ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko bo baguze amakarita ya MasterCard Prepaid Multicurrency, kuko bari bashishikarijwe inyungu irimo, kuko ngo iyo karita yahuzwaga ikoranabuhanga rya MasterCard ku Isi maze ushyizeho amafaranga y’u Rwanda akaba ashobora kungukira mu kuyavunja mu madovize arenga 20 akoreshwa ku Isi.

Ibyo ngo byatumaga bavunjisha amafaranga ku giciro kiri hasi ugereranyije n’uko ayo madevize aba agurwa ku isoko risanzwe.

Ibyo ngo byatumye abavunjaga kuri iyo karita bunguka cyane kandi ngo bavunjaga ku biviro byashyizweho kandi bikagenzurwa na MasterCard cyangwa se banki

Avuga mo nta na rimwe abakiriya muri iryo vunja bigeze babangamira imikorere myiza ya y’ikoranabuhanha bagamije kwiha ibiciro (rates) n’inyungu bitagenwe na banyiri sisitemu.

Abantu rero bagera ku 146, baje kwivunjira muri ubu buryo kurusha abandi, babibyaje inyungu ndetse bamwe I&M Bank ubwayo iranabibahembera.

Kuri we RIB yinjiye muri iki kibazo kubera ko yashakaga kumenya neza inkomoko y’umutungo bamwe muri abo bantu bari bari kubona icyo gihe.

Avuga ko Banki yakoreshejwe kugira ngo ivuge ko yahombye mazs hafatirwa imitungo y’abantu bose bakoze ubwo bucuruzi.

Abaregwa batakambiye urukiko basaba ko hakorwa ihenzura ryihariye (special audit) muri banki ariko urukiko rubitera utwatsi, kandi barumvaga byarashoboraga kugaragaza ukuri  ku karengane bakorewe.

Ubuyobozi bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuga ko bwamenye ibikorwa by’ubujura bwabereye kuri konti z’amakarita ya bamwe mu bakiliya bufite agaciro ka miliyoni $10.3, hagati ya tariki 1 Ugushyingo na 17 Mutarama 2023.

Mu guhangana n’iki kibazo iriya karita ya Mastercard Platinum Multicurrency Prepaid Card yabaye ihagaritswe ndetse hahindurwa na zimwe muri serivisi zashoboraga gutanga icyuho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button