Iyobokamana

Word cup U17: Brazil yegukanye igikombe cy’isi cyaberaga iwabo

Igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 kimaze iminsi 22 kibere mumigi ya Brazil gisigaye murugo.

Brazil yageze k’umukino wanyuma inyuze munzira y’umusaraba dore benshi bibazaga ko iza gusezererwa n’ubufaransa ariko siko byagenze kuko yabashije kugera k’umukino wanyuma ndetse ikaza no kwitwara neza itsinze ibitego 3-2 umukino utari woroshye

Brazil yageze k’umukino wanyuma ihurira na Mexico yarimaze nayo gukatisha tike isezereye ubuholandi kuri Penaliti 4-3 dore ko umukino wari warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe

Umukino wanyuma wo ntiwari woroshye nagato umukino wabereye kuri stade yitwa Bezerrao, uyobowe n’umusifuzi Andris Treimanis ukomoka mu gihugu cya Lativia.

Brazil yishimira igikombe

Umukino wagoye cyane Brazil dore ko umunota wa 84′ intsinzi yari mubiganza bya Mexico Umukino ubura iminota 6 gusa Brazil yahinduye ibintu ubwo yabonaga Penaliti ku munota wa 84 yatewe neza na Kaio Jorge yishyura igitego bari batsinzwe. Iki gitego cyasembuye abasore ba Brazil maze k’umunota wa 90 Lazaro atsinda igitego cy’intsinzi cyahesheje igikombe Brazil.

Tubibutse ko iyi yari inshuro ya kabiri Brazil igeze k’umukino wanyuma dore ko yariherutse gutsindwa n’Abongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button