Amakuru

Uwise Pasteur Julienne Kabanda Satani ashobora gukurikiranwa na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cy’uwise Pastor Julienne Kabanda umukozi wa Satani, aho rwatangiye gusesengura ayo magambo rureba niba agize icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye Itangazamakuru ko hari gusesengurwa amagambo yatangajwe n’uwiyise Bakame ku rubuga rwa X.

Ati “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”

“Harasuzumwa na none niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ariwe utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo nicyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”

Amagambo ari gusesengurwa, yanditswe n’uwiyita Bakame kuri X aho yagize ati “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.”

Ni amagambo atakiriwe neza n’abakoresha uru rubuga bayabonye abenshi bakaba bakomeje kuyereka

Ibi bigarutsweho mu gihe Pastor Julienne asoje igiterane cy’iminsi itatu ‘Thanksgiving’ cyaberaga muri BK Arena kuva ku wa 25-28 Mata 2025.

Iminsi iki giterane cyamaze, BK Arena yabaga yakubise yuzuye mu gihe habaga hari umubare munini w’abatarabashije kucyinjiramo.

Pastor Julienne ubwo yasozaga iki giterane yijeje abacyitabiriye ko ubutaha kizabera mu nyubako nini kurusha BK Arena, aha yacaga amarenga yo kugikorera muri Stade Amahoro.

Iki giterane cyari kibaye bwa kabiri cyane cyaherukaga kuhabera mu ntangiriro za Mata 2025 nabwo icyo gihe ubwitabire bwari hejuru cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button