Urugaga rwa Sinema rwagaragaje amabwiriza agomba kugenga abakina filimi mu Rwanda
Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation) rwamaze gushyira hanze amabwiriza agenga abakora sinema mu Rwanda, agomba guhita atangira gukurikizwa bitewe basanze hari bimwe bitagenda neza muri uyu mwuga wa sinema mu gihugu cyacu.
Nkuko uru rugaga rwa sinema mu Rwanda rwabitangaje rubinyujije mu mabwiriza bashyize hanze, rwatangaje ko nta muntu wemerewe gukinisha abana batarageza ku myaka y’ubukure atabanje kubisabira uburengenzira ababyeyi be ndetse bakarinda abana gukinishwa filimi z’urukozasoni ndetse n’abitwaza ibikorwa bya sinema bakaka ruswa y’igitsina.
Nyuma y’uko mu Rwanda hakomeje kugaragara bimwe mu bihangano bya film bitajyanye n’indangagaciro n’umuco by’Abanyarwanda,uru rugaga rwasohoye itangazo rwamenyesheje na RIB rigenga abakora n’abakina filimi mu Rwanda.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Willy Ndahiro Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda (RFF/Rwanda Film Federation), rivuga ko umuntu wese ushaka kugira igikorwa cya sinema akora, agomba kubanza kwibaruza agashyirwa muri Database y’abakora Sinema mu Rwanda.