Iyobokamana

Umusifuzi umwe wasifuriye APR yagizwe umwere undi wasifuriye AS Kigali ahanishwa ibyumweru bine adasifura

Nyuma yo gusifura umukino wa AS Kigali na Mukura, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), ryamaze guhagarika undi musifuzi.

Ferwafa ntiri gutanga agahenge k’umusifuzi wese uri gukora amakosa dore ko nyuma y’iminsi mike, komisiyo y’abasifuzi mu Rwanda, ihagaritse abasifuzi babiri, ubu hiyongereyeho undi musifuzi wamaze guhagarikwa.

Hakizima Abdoul ahagaritswe ashijwa amakosa yagaraje k’umukino wahuje ikipe ya AS Kigali yari yakiriye Mukura VS kuri stade ya Kigali akaba ahagaritswe mu gihe kingana n’ibyumweru bine kuva abonye iyi baruwa byateye kwibaza niba koko ari igihano dore ko ntamikino ihari yo gusifura mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri.

Nyamara nubwo Hakizima Abdoul ahagaritswe, mumasaha macye ashize nibwo hasotse ibaruwa igaragaza ko umusifuzi wasifuye umukino wa APR na Police FC Twagirimukiza Abdoul Karim ari umwere, bityo ikirego Police FC yari yashyikirije Ferwafa kikaba cyateshejwe agaciro.

Abdul wagizwe umwere na Ferwafa
Ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa Police FC

Tubibutse ko imikino yose kimwe nibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byahagaze mugihe hagishakwa uburyo bwo gukumira icyorezo cya Corona Virus (COVID-19).

RWANDAMAG ikomeje kubashishikariza gukomeza kwirinda hakurijwe amabwiriza yose yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima, harimo kwirinda gusuhuzanya hatanzwe ibiganza, kwihutira ndetse no guhozaho gukaraba intoki hakorejwe amazi meza n’isabune cg gukoresha umuti wabigenewe kimwe nandi mabwirizwa yose yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima, mu gihe winonyeho ibimenyetso wihutira guhamagara 114.

5 Ibitekerezo

  1. Howdy very nice website!! Guy .. Beautiful .. Amazing ..
    I’ll bookmark your web site and take the feeds
    additionally? I am satisfied to search out so many helpful info right here within the post,
    we’d like develop more techniques on this regard, thank you for sharing.
    . . . . .

  2. I like the helpful information you supply to your articles.

    I will bookmark your weblog and test once more here frequently.
    I’m slightly certain I will be told a lot of new stuff right
    right here! Best of luck for the next!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button