Amakuru

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi yajyanywe mu bitaro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yajyanywe mu Bitaro bya Agostino Gemelli Polyclinic by’i Roma, aho ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’.

Vatican yatangaje ko nyuma y’amasengesho yo mu gitondo cyo ku wa 14 Gashyantare 2025, Papa Francis yahise ajya gukorerwa ibizamini ndetse ko azakomeza kuvurirwa muri ibyo bitaro biherereye i Roma.

Kubera icyo kibazo, byatangajwe ko kandi inama yari afite mu minsi itatu iri imbere zose zasubitswe.

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika yakunze kujyanwa muri ibi bitaro mu myaka yashize, aho nko mu 2023 yabazwe mu nda.

Mu minsi ishize ni bwo iyo ndwara y’ibihaha yagaragaye ndetse ubwo yajyaga gusoma imbwirwaruhame n’ubundi butumwa yagenewe abantu, habaga hateganyijwe ubimukorera.

Abamubonye ayoboye misa mbere yo kujyanwa kwa muganga, babonaga ko agaragaza ibimenyetso byo kutamera neza, agahumeka bigoye ariko agahatiriza.

Papa Francis w’imyaka 88 yakunze kurandwa n’indwara z’ubuhumekero igihe kinini, ndetse mu myaka ye y’ubuto yigeze kurwara indi ndwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa nk’uko CNN yabihamije.

Papa Francis yabaye Umshumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu 2013, aba Umunyamerika y’Amajyepfo ubaye uwa mbere uhawe izo nshingano.

Muri iyi minsi ubuzima bwe bwakunze kuzahara cyane bigizwemo uruhare n’indwara zitandukanye, ku buryo hari aho byigeze akazajya agendwa atwaye mu kagare. Mu kwezi gushize yutuye hasi akomereka ukuboko.

Bijyanye n’indwara zifata ururura runini yakunze kugira, mu 2021 yarabazwe bamukuramo igice cy’urwo rugingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button