Mike Trésor Ndayishimiye wifuzwaga n’u Rwanda n’u Burundi yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya EURO 2024 izabera mu Budage.
Mike Trésor Ndayishimiye ukina muri Genk yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yanditse amateka yo kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu mwaka w’imikino uheruka.
Nyuma yo gukina akagera ku rwego rwo hejuru yemereye ababyeyi be ko yakinira u Bubiligi nk’Igihugu yakuriyemo ariko yazatinda guhamagarwa akazahitamo hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ubuhanga bwe kandi bwatewe imboni n’Umutoza Mukuru w’u Bubiligi, Domenico Tedesco, yiyemeza kumushyira mu bakinnyi yifuza.
Uyu musore w’imyaka 24, yamaze guhamagarwa ku rutonde rw’abakinnyi 24 bazafasha Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi mu mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cy’u Burayi kizabera mu Budage mu 2024.
Ndayishimiye aherutse kwegukana Igihembo “Le Soulier d’ébène” gihabwa Umukinnyi mwiza ukomoka muri Afurika, ukina muri Shampiyona y’u Bubiligi.
Yagishyikirijwe muri uyu mwaka wa 2023, hashingiwe kuba yarabashije gutanga imipira 23 ivamo ibitego mu mwaka umwe w’imikino, akaba ari we wa mbere wabikoze muri iki gihugu.
Usibye kuba yaratanze imipira yavuyemo ibitego, muri uyu mwaka w’imikino Ndayishimiye yatsinze ibitego umunani, harimo bine by’imikino Genk yakiriye ndetse na bine yatsinze ku bibuga byo hanze.