Umukino wa Rayon Sport na Police FC wasyizwe Kigali Pelé Stadium
Umukino wa ¼ wo kwishyura mu Gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports yari kwakiramo Police FC i Muhanga ku wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi, washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports yatsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Muhanga mu cyumweru gishize, ni yo igomba kwakira uyu mukino wundi uzatanga ikipe igera muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Nubwo FERWAFA itaratangaza ko uyu mukino wamaze guhindurirwa ikibuga, umwe mu bayobozi b’amakipe yombi yabwiye IGIHE ko bamaze kumenyeshwa ko umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.
Yagize ati “Mu kanya barabyemeza, ariko ni ko bahise batubwira.”
Kigali Pelé Stadium imaze iminsi idakinirwaho imikino myinshi kuva itangiye kuvugururwa muri Mutarama kugira ngo izabereho ibikorwa by’Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.
Muri uyu mwaka, imikino ibiri ikomeye yahabereye ni uwo Amavubi yanganyijemo na Bénin igitego 1-1, n’uwo Police FC yatsinzemo APR FC ibitego 2-1 muri Shampiyona.
Ikipe izakomeza hagati ya Rayon Sports na Police FC, izahura na Mukura Victory Sports muri ½ kizakinwa tariki ya 9&10 n’iya 13&14 Gicurasi 2023.
Undi mukino wa ½ uzahuza APR FC na Kiyovu Sports kuri ayo matariki. Ni mu gihe umukino wa nyuma uteganyijwe muri Kamena.