Uko RPF yavutse
Kuva Tariki 25-28 Ukuboza 1987, nibwo habaye Kongere ya mbere y’Umuryango FPR Inkotanyi ari nayo yashyizeho amahame y’uyu muryango n’imirongo migari ya Politiki wubakiyeho.
Nyuma y’imyaka 37 uyu muryango ushinzwe, RBA yabateguriye inkuru yinjira neza mu mavu n’amavuko y’uyu muryango n’uruhare rwawo mu guhindura ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda.
Mu bihe no mu buryo butandukanye, Abanyarwanda bamaneshejwe mu gihugu bagiye bagerageza uko bagaruka mu gihugu cyabo. Umuryango RANU washinzwe mu 1979 wari wiganjemo abize nawo wari muri uwo murongo.
Waje gusimburwa na FPR Inkotanyi, umuryango washingiwe ku bitekerezo byavuye mu banyamuryango.
Agace ka Mbuya muri Kampala umurwa mukuru wa Uganda, kabitse amateka akomeye, aha niho Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bahuriye mu cyumba gito batijwe n’inshuti bashinga umuryango wari witezwego kuzana impinduramatwa mu Rwanda, ugaca ubuhunzi kandi ugaca iteka ko ntavangura ryemwe mu Rwanda.
Ni muri Kongere ya mbere y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Musoni Protais wari Umunyamabanga Mukuru avuga ko hari byinshi atazibagirwa muri iyo nama yatangiraga saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ikarangira saa saba z’ijoro.
Uwacu Julienne yabonye izuba mu 1979 ubwo Umuryango RANU washingwaga. Yari afite imyaka 15 gusa ubwo Umuryango FPR wasimbuye RANU wabohoraga u Rwanda, ugahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aavuga ko ari umwe mu barezwe n’uyu muryango, indangagaciro zawo zikamufasha kugira uruhare mu nzego zitandukanye mu buyobozi kuva mu z’ibanze, Inteko Ishinga Amategeko ndetse no muri Guverinoma.
Ibitekerezo byavuye muri iyi Kongere byabaye umusingi ukomeye kuri FPR Inkotanyi, umuryango washinzwe nyuma yo gusesengura neza ibibazo byugarije u Rwanda, ingaruka zabyo n’uko byakemuka hazirikanwa uruhererekane rw’ibihe n’ibisekuru.
Musoni Protais avuga ko iyi Kongere ariyo yavuzemo impamba yafashije FPR ku rugamba rwo kubohora igihugu no kugiha icyerekezo.
Nyuma y’imyaka 37 FPR ibonye izuba, buri hame mu mahame 9 ya FPR riracyafite agaciro.
Ku basesenguzi, ngo iki ni igihamya cyo kureba kure ku bashinze uyu muryango ushyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, guca ubuhunzi, kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, ubutabera n’Ububanyi n’Amahanga bihamye, imiyoborere n’ubukungu bishyira umuturage ku isonga.
Isimbi Ritha Jessica, umwe mu bavukiye mu Rwanda rushya ruzira amacakubiri. Kuri ubu ni Komiseri ushinzwe urubyiruko mu Muryago FPR Inkotanyi.
Avuga ko uburyo FPR ishyira imbere abaturage n’urubyiruko by’umwihariko ari igihamya kidashidikanywaho ko ibyagezweho bizakomeza gusigasirwa kandi umurongo mugari w’ibitekerezo bya FPR bikazakomeza kuba inkingi ya mwamba mu bizima bw’igihugu.