Amakuru

Ubwato bwo muri kongo bwayobye bwisanga ku Nkombo

Abanyekongo magana baraye bwa mbere muri Rwanda ku Kirwa cya Nkombo, nyuma y’ko ubwato bwari bubatwaye buyobye bukisanga mu Rwanda ubu bukaba buri mu maboko y’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi.

Mu gihe nta burenganzira bwo kuhava barahabwa, ubwato, n’aba banyekongo baraguma mu Rwanda mu gihe batangiye gutabaza basaba ubuvugizi.
“Twinjiye mu bwato ejo saa kumi, twarayeyo, umunsi wose turi hano, ubu nkuvugisha ni saa tatu n’igice z’ijoro, turacyari imbere. Iruhande rwanjye, nabonye impinja ziraba kubera inzara.Hariho umugore utwite bigaragara ko afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (hypertension), amaze kuraba inshuro ebyiri. Nkubwije ukuri, birashoboka ko twakanguka hari abapfuye ejo niba ubu bwato butarekuwe”, uyu ngo ni uwitwa Eric, umwe mu bagenzi bari mu bwato.

Amakuru ava muri RDC avuga ko atari ubu bwato bwa Akonkwa bwafashwe bugwate mu Rwanda gusa, hari n’ubwagiye gutabara ubu bwato nabwo bwafashwe bugwate n’Ingabo z’u Rwanda nubwo ntacyo uruhande rw’u Rwanda ruratangaza.

Nk’uko abashinzwe ubwato bwa Akonkwa babitangaza, ngo nyuma yo kunanirwa kwa moteri, ubwato bwasunitswe n’umuyaga, buva mu mazi ya Congo bugana ku kirwa cya Nkombo aho bwafatiwe mu isayo saa kumi n’igice za mu gitondo.

Src:Primo.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button