Amakuru

Ubuyobozi bushya muri MTN Rwanda

Sosiyete y’itumanaho MTN Group yagize Ali Monzer Umuyobozi Mukuru w’ishami ryayo mu Rwanda, MTN Rwanda, uzasimbura Mapula Bodibe.

Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024. Afite uburambe bw’imyaka 24 muri serivisi z’itumanaho rigera kure.

Yinjiye muri MTN Group mu 2004, akoramo imirimo itandukanye yo ku rwego rwo hejuru. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.

MTN Group igaragaza ko imikorere myiza ya Monzer, udushya afite mu ikoranabuhanga ndetse n’ubunararibonye afite mu kwita ku bakiriya, byatumye MTN ishami rya Sudani y’Epfo riba ku isonga mu bigo by’itumanaho bikora neza muri iki gihugu.

Iyi sosiyete igaragaza ko ubumenyi n’ubunararibonye Monzer afite, buzafasha MTN Rwanda gukomeza kwesa imihigo muri iki gihugu.

Monzer azatangira imirimo tariki ya 22 Mata 2025. Agiye kuyobora MTN Rwanda nyuma y’aho mu mwaka wa 2024, iri shami rigize igihombo cya miliyari 5,5 Frw, biturutse ahanini ku igabanyuka ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Umuyobozi wa MTN Rwanda uri gucyura igihe, Mapula Bodibe, aherutse kubisobanura ati “Igabanyuka ry’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ryatumye haza ibihombo kubera ko ibikoresho byinshi dukoresha bituruka mu mahanga.”

Mapula yakomeje ati “Ni ikibazo mu by’ukuri kitubangamira. Ibyo byose bituma ishoramari twakoreshaga mu myaka ishize rigabanuka, kuko niba waratwaraga idolari rimwe ukazana ibyuma bibiri ubu uritwaza atatu.”

Muri gahunda y’ibikorwa bya MTN Rwanda y’umwaka wa 2025, yiyemeje gukomeza gutanga serivisi nziza, yunguka mu buryo burambye, inarushaho guhanga udushya hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button