Amakuru

#Ubutabera:Nyuma y’imyaka 2 gahunda ya Plea-bargaining itangiye yagabanyjije ibirego mu nkiko

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zatangiye gusuzuma uburyo gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, yakwagurwa hagamijwe koroshya ikiguzi cy’ubutabera, amakimbirane mu miryango n’ubucucike mu magororero.

Hashize imyaka ibiri iyi gahunda iyi gahunda itangijwe mu butabera bw’u Rwanda, ikaba iteganywa n’ingingo ya 26 na 27 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryo mu 2019.

Iyi gahunda yabanje gukorerwa igeragezwa ku byaha bibiri aribyo ubujura bworoheje no gukubita no gukomeretsa byoroheje, itanga umusaruro kuko bamwe mu bashinjwaga ibyo byaha boroherejwe ibihano, abakorewe icyaha bahabwa indishyi, igihe cyo gutanga ubutabera kiva hagati y’imyaka 3-4 kigaruka hagati y’amezi 2-3 gusa.

Ubu gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha irakoreshwa ku byaha 50.

Hari ibiganiro byatangiye hagati y’inzego zirimo ubushinjacyaha, abacamanza n’abunganira abaregwa n’abaregera indishyi hagamijwe kunoza no kwagura iyi gahunda mu nyungu rusange z’ubutabera nk’uko Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi yabisobanuye.

Mu ifasi y’ubutabera ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba na Gihango ya Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, niho hari umubare munini w’abamaze guhabwa ubutabera binyuze muri iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Umubyeyi Gasore Yvette, umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma avuga ko imyanzuro iva muri ibi biganiro izakemura zimwe mu mbogamizi bagiraga mu ishirwa mubikorwa ry’iyi gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Mu myaka ibiri ishize gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha yakemuye ibibazo byari muri dosiye 13,391, zaregwagamoabasaga ibihumbi 17 .

Nyuma yo kwikiranura n’ababarega mu bwumvikane, kimwe cya kabiri cyabo barafungurwa, naho abasigaye bahabwa ibihano byoroheje.

Biteganijwe ko iyi gahunda y’amasezerano hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha izaguka igakoreshwa ku byaha byose, ariko ikazajya ishingira ku mategeko, ubwigenge bw’abacamanza n’uburenganzira bw’abakorewe ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button