Iyobokamana

Ubushinwa bwanze ko inzobere z’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima(OMS)zinjira mu gihugu

Igihugu cy’Ubushinwa cyabujije inzobere z’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima(OMS) kwinjira mu gihugu cyabo, aho izi nzobere zari zigiye gukora ubushakashatsi muri iki gihugu ngo barebe imvo n’imvano y’itangiriro ry’icyorezo cya Coronavirus hariya mu gihugu cy’Ubushinwa, dore ko ariho iki cyorezo cyahereye mu mujyi wa Wuhan.

Nkuko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima(OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko igihugu cy’Ubushinwa cyanze ko ikipe y’inzobere z’uyu muryango zinjira muri iki gihugu gukora ubushakashatsi ku bijyanye nuko iki cyorezo cyatangiye mu mujyi wa Wuhan.

Yagize ati” Birababaje cyane kubona igihugu cy’Ubushinwa cyanga ko abakozi bacu binjira mu gihugu cyabo gukora ubushakashatsi ku bijyanye na Coronavirus uburyo yatangiye hariya, ndimo kuganira n’abayobozi ba hariya ndizera ko bishobora kuza gukunda abakozi bacu bakemererwa kujya muri kiriya gihugu”.

Kugeza ubu igihugu cy’Ubushinwa gikomeje kuza mu bihugu biri imbere mu bifite umubare munini w’abamaze kwandura ndetse no guhitanwa n’icyorezo cya coronavirus, kuko kuri ubu abamaze kwandura iki cyorezo bagera kuri 86,899,347 kuva cyatangira mu mujyi wa Wuhan, abamaze gihitanwa niki cyorezo baragera kuri 1,877,437 naho abamaze gukira iki cyorezo muri iki gihugu basaga 61,623,657 kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button