Urukundo

Uburyo abanya politike bifashisha mu gushyira rubanda munsi y’ibitekerezo byabo hakoreshejwe imbaraga z’ibitekerezo gusa

Politike ni ukumenya neza ingaruka za buri gikorwa ugizemo uruhare ugapima neza nimba kiza kunengwa cyangwa kwakirwa n’abaturage nuburyo ibikurikirikiraho biza kugenda

Abenshi iyo basobanura politike bavuga ko ari umukino ariko mubundi buryo ngo ni ubuhanga bwo gutegeka ugahuriza hamwe abo utegeka bakakwumva bakanakwumvira kandi ko hari icyo ubamariye gitandukanye nabandi basanzwe amayeri ndetse nubundi buryo bwose wakoresha ngo ugere kuri ibi nibyo byitwa politike

Mu buryo busanzwe hari ibitekerezo bya politike usanga bigamije gufata ubutegetsi n’ingamba zose zigamije kubugumana hakoreshejwe amaturufu yose ashoboka hakanifashishwa nko manupulation icyafatwa nko kuyobya abaturage bakakuyoboka butama 

                   Abanya politike

Muri iyi nkuru turifashisha umwanditsi wigisha ibya politike muri kaminuza ya Paris mu bufaransa  witwa Marius tugaruka ku mayeri akoreshwa nabanyepolitike muri iki gihe ahanini hifashishijwe itangazamakuru mu gucurira ibitekerezo rubanda kuburyo batekereza nkuko abanyepolitike babyifuza byanze bikunze, aya ni amayeri akoreshwa hafi mwisi yose

Uburyo bwa mbere bukoreshwa ni ukurangaza rubanda ibi abanyepolitike babyifashisha kenshi  ni imwe mu ntambwe za mbere ndetse n’ishingiro ryo kugenzura rubanda bagahugira ku tuntu duto duto wabahimbiye amaso bakayakura ku bibazo binini bya politike ngari nubutegetsi muri rusange bagahugira ku mpaka nibiganiro bitabafitiye agaciro kanini

Uburyo bwa kabiri abanyepolitike bakunze kwifashisha n’uburyo bukomeye aho usanga bifashisha mu guhimba ibibazo bigaragara nkibibangamiye rubanda ubundi abaturage bakabatakambira ngo batabare, ubutegetsi aha bukahakura amanota y’ubutabazi mu bibazo byabo bihimbiye

Urugero nko guteza uduco twamabandi mu baturage kuburyo bababuza amahoro nonoho abaturage bagasigarana amahitamo yo kwitabaza leta ari ho leta izana gahunda z’imikwabu ndetse nizindi ngamba zo guca utwo duco twamabandi mu gihugu 

                                 Politike nibyayo

Ubundi buryo abanyepolitike bifashishisha cyane ni uburyo bwo gutegura rubanda bagamije kubumvisha ibyemezo bya politike ubusanzwe bizwi neza ko kubyumva byagorana ahanini bishingiye ku kamenyero n’imibereho bari basanzwe bamenyereye, ibyemezo uzi neza ko rubanda batapfa kwakira bategure hakiri kare nko mu gihe kizaza bizashyirwa mu bikorwa mu gihe kizaza nko mu myaka icumi iri imbere

Impinduka ziba zishobora kuba imbarutso y’imyigaragambyo ihambaye n’impindura matwara zikomeye mu gihugu aho guhita zihutirwaho rubanda bakabanza kubibwirwa hakiri kare ko bizakorwa mu gihe kizaza bagasa nababyiteguye, ikiremwa muntu ngo biroroha kwakira ibizaba mu gihe cya kera

                            Politike namayeri yayo

 

Uburyo bwa nyuma twagarukaho ari nabwo usanga bukoreshwa kenshi cyane ni uburyo bwo kugumisha abantu mu bujiji bagahugira ku bumenyi budafite icyo bubamariye kinini nk’imyidagaduro, imipira, ama filme ndetse no kwishimisha nibindi bidafite umumaro munini ,

Iterambere rikomeye mu bijyanye na technology n’ubundi buhanga ibi bigasa n’ibigirwa ubwiru kugeza ubwo ikinyuranyo cy’ubumenyi hagati ya rubanda rusanzwe nigice cy’ubutegetsi habamo ikinyuranyo gikomeye

Urugero ugasanga mu bihugu byinshi amakuru ajyanye n’imipira yaramamajwe cyane bihambaye ahabwa umwanya mu bitangazamkuru byose rubanda barabyigishwa kugeza ubwo kuva mu bwongereza kugeza nko mu Rwanda ibyiciro by’imyaka yose hatitawe ku kigero cy’imyaka usanga umuntu ufite imyaka 55 ufite impamyabumenyi z’itabarika mu bintu runaka asangiye ubumenyi n’umwana wiyo kure za kiradiha ku mukinnyi runaka w’ikipe bafana mu bwongereza ugasanga basi neza imyaka ye, ibyo akunda kurya, umubare w’abana nabagore atunze, amafaranga ahembwa nibindi kandi nta nyungu nimwe ifatika babifitemo ibi byose binyuzwa mu itangazamakuru bagahuga cyane kuburyo n’amakuru ajyanye n’imibereho n’iterambere ryabo muri rusange batayabonera 

Imikino na politike

Akenshi rero ngo umunya politike ukoresheje neza ubwo buryo bwose neza ntakabuza abaturage be aba abafite mu maboko ye.

 

 

Igitekerezo Kimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button