Amakuru

Uburundi buzakomeza gufunga imipaka uyihuza n’u Rwanda?

Ndikuriyo yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwafashije abagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, rubaha icumbi kandi ngo ntibyemewe ko umusirikare utorotse yakirwa n’ikindi gihugu.

Yasobanuye ko u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2023 kandi bwari bwarayifunguye, bitewe n’uko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bagabye ibitero mu gihugu cyabo.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego by’u Burundi ku gufasha abahungabanya umutekano wabwo, rusobanura ko abo rucumbikiye rwabambuye intwaro ubwo barwinjiragamo, bajya mu maboko y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi.

Ndikuriyo yagize ati “U Rwanda twabaye neza, hagera igihe mu 2015 rufasha abagerageje gukuraho ubutegetsi, bahungirayo kandi ari abasirikare. Ubusanzwe nta musirikare wambuka umupaka, baramufata, barabafunga, bariyo n’abandi benshi.”

Yatangaje ko abayobozi muri ibi bihugu bavugana, bakagaragarizanya ibikwiye n’ibidakwiye kandi ngo mu gihe ibyatumye imipaka ifungwa nibikemuka, izafungurwa.

Ati “Uko bimeze, ntekereza ko nta ngorane zihari, turavugana, tuvuga tuti ‘Iki zana, iki hindura.’ Umunsi byarangiye uzabona hafunguye, bitararangira, tugenda buke buke. Narabivuze, Abanyarwanda n’Abarundi nta ngorane, ikibazo ni hagati y’abayobozi.”

Yabajijwe niba Leta y’u Burundi idashobora kubabarira aba bantu, cyane ko isanzwe igaragaza ko yubaha Imana igira imbabazi, asubiza ko bitazashoboka kuko ngo hari ubwo na gereza zigira akamaro.

Yagize ati “Burya Imana igira imbabazi ariko na yo hari igihe ihana. Tujye dusoma Bibiliya. Kuva Isi iremwa, nta mwuzure yateje abantu, nta muriro yabatwikishije. Burya imbabazi zibaho. Udahannye, wajya ubona n’umuntu ubyukira hariya ngo ashaka gukuraho ubutegetsi. Wowe umuhe imbunda, umuhe blindé n’amasasu uyagure mu mafaranga y’abenegihugu, ajye gukuraho inzego zabwo?”

Ndikuriyo yatangaje ko mu gihe habagaho igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza, hari abantu bishwe, bityo ko bagomba gushakirwa ubutabera. Yashimangiye ko bagomba gufungwa, kuko ngo si na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button