Ibihugu nka Sudani y’amajyepfo n’uburundi bifite amadeni menshi yinkunga bisabwa kumwaka, ashobora gutuma bikurwa mu muryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba, EAC mu nama y’abakuru b’ibihugu by’uwo muryango yateranye basanze Uburundi bufite ibirarane by’amafaranga angana na miliyoni 15 z’amadorari y’abanyamerika naho igihugu cya sudani yepfo cyo kikaba gifite umwenda wa miliyoni 27,8 z’amadorari y’abanyamerika.
Ibyo byatumye mu nama iheruka y’abadepite bibyo bihugu basaba ko ibyo bihugu byakurwa muri uwo muryango. Ingingo yo kubikuramo igashobora gufatwa mu nama y’abakuru b’ibihugu izakurikira nimba bitishyuye iyo myenda bafite. Hari n’ingingo zivuga ko igihugu kititaba inama za EAC gikurwamo, izi ngamba zishobora kugonga uburundi aho umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza uheruka kwitaba Imana ataraherutse kwitaba inama zuyu muryango kuva mu mwaka wa 2015.
Abakozi b’uwo muryango bakaba batakubona imishahara yabo uko bikwiye, abadepite nabo baheruka amafaranga bagenerwa nuyu muryango mu nama mukwa gatatu. Bikavugwako umukozi wese wa EAC amasezerano arangiye ahita yirukanwa nubwo yaba akwiye kwongererwa amasezerano.
Ibyo bikaba birimo kuba mu gihe Libérat Mpfumukeko, umunyamabanga mukuru w’uwo muryango ari umurundi kandi uburundi burimo gusaba kwinjira mu muryango w’ibihugu byo byuburasirazuna no n’amajyepfo bya Africa, SADC ibi bishobora gutuma butakaza icyizere ko byabunaniye kubahiriza amasezerano y’ahandi.
Nk’uko abahanga babivuga u burundi bwirukanywe mu muryango w’ibihugu bya afrika y’uburasirazuba bwahomba byinshi cyane: Kuva 2007 uburundi bw’injira muri uwo muryango hari abakozi benshi babarundi baharonkeye akazi, abahoraga bajya kurangura Tanzaniya, Rwanda, Kenya na Uganda ntibishyuraga amafaranga yo gusaba Visa kandi hari nizindi nyungu nyinshi uburundi bwakuraga muri uyu muryango.
Nibo bazi ibibafitiye umumaro sha nibibareba
Ariko Ndumva abarundi baba bahombye kuva muruyu muryango kuko haraho ufasha