Amakuru

Uburengerazuba:Polisi yafatanye abantu batandatu magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu batandatu bari bafite ibilo 320 bya magendu y’imyenda n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Batanu muri bo barimo abagore bane n’umugabo umwe, bafatiwe mu mudugudu w’ Isangano, akagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza, bafite imyenda ya caguwa ipima Kg 200 n’imiguru 123 y’inkweto.

Undi ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko, wafatanywe imifuka itatu irimo imyenda ya caguwa ipima Kg 120, mu mudugudu wa Cyangugu, akagari ka Cyangugu, mu murenge wa Kamembe mu Karere ka  Rusizi, nyuma y’uko bagenzi be babiri bakubise iyo bari bikoreye hasi bakiruka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bafashwe, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yizewe twahawe n’abaturage ku bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka butemewe, hateguwe ibikorwa byo gufata ababukora, nibwo haje gufatwa abantu batanu, barimo abagore bane n’umugabo umwe bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa babikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, banyuze mu Karere ka Rubavu n’umusore wafatiwe mu Karere ka Rusizi nyuma y’uko bagenzi be babiri bahise biruka bagacika.”

SP Karekezi yashimiye abatanga amakuru  atuma abishora mu bucuruzi bwa magendu bafatwa,  aburira n’abakomeje kubwishoramo ko nta gahenge bazabona kuko ibikorwa byo kubafata bizakomeza gukorwa umunsi ku munsi.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo  bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button