Amakuru

#Uburengerazuba:Intara y’Uburengerazuba yahize izindi mu misoro yeguriwe Uturere

Ibi byagarutsweho mu munsi mukuru wagenewe abasora mu ntara y’Uburengerazuba ,kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2024 bibera mu cyumba cy’inama cya Hotel Marina Bay.

Kuri uyu munsi hizihijwe ishimirwa ry’abasora mu ntara y’Uburengerazuba hagarutswe ku buryo intara zarushanyijwe mu byiciro bibiri by’imisoro yaba iyeguriwe akarere n’indi misoro yeguriwe Ubutegetsi Bwite bwa Leta.

Mulindwa Prosper /Mayor Rubavu ahemba Tea Factory iri mu bashimiwe n RRA.

Ni muri urwo rwego Intara y’Uburengerazuba yariyarahize kuzinjiza miriyari 12,8 mu mwaka w’imisoro wo kuva Kamena 2023 kugeza Nyakanga 2024 ariko iyi ntara ikaba yararenze intego igera kuri Miriyari 12,9 .

Iri janisha rya 100,7 % ryatumye  iyi ntara ihiga izindi iba iya mbere mu rwego rw’igihugu  nyuma y’umujyi wa Kigali ,iyi ntara ikaba yashimiwe ku kuba yarahize izindi mu gutanga imisoro yeguriwe inzego z’ibanze.

Komiseri Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’imisoro n’amahoro Dr Innocente Murasi yashimye abasora muri rusange avuga ko bakora akazi gakomeye ko kwitangira igihugu bacyubaka biciye mu gusora.

Dr Innocente Murasi Komiseri wungirije w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA ashima abasora mu munsi wo gushimira abasora mu ntara y’Uburengerazuba.

Dore uko intara zarushanyijwe:

Mu ntara y’Amajyaruguru yinjije 44,73intego ikaba yari 54,83 iyi ntara ikagira 88,5% mu gihe iyi ntara yazamutseho 7,5 ugereranyije n’umwaka w’imisoro washize.

Intara y’Uburengerazuba yinjije 48,54mu gihe iyi ntara yariyihaye intego yo kugera kuri 54,83;iyi ntara ikagira ijanisha rya 88,5% izamukaho 2,7 igereranyije n’umwaka washize.

Intara y’Amajyepfo yarifite intego yo kwinjiza 63,31 ikaba yarifite intego yo kugera kuri 71,01 igira ijanisha rya 89,2 izamukaho 2,2 mu mwaka washize wo gusora.

Intara y’Iburasirazuba hinjiye 48,37 ikaba yarifite intego ya 56,54 ikaba ifite ijanisha rya 85,5% ikaba yarazamutseho 0,8% nkuko ikigo cy’imisoro n’amahoro RRA cyabitangaje;ibi byose byagezweho ku htego igira iti:”EBM yanjye ,Umusanzu wanjye.”

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button