
#Ubucamanza:Hari bamwe mu bacamanza birukanywe
Tariki 28 Gashyantare 2025, Inama Nkuru y’Ubucamanza yateranye, iyobowe na Madamu MUKANTAGANZWA Domitilla, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye harimo kwirukana bakozi batatu b’Inkiko n’abandi bane bahagarikwa by’agateganyo.
Abirukanwe barimo Jerome Mwiseneza wari Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Dan Hategekimana wari Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma na Djuma Habimana wari Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Rusizi.
Mwiseneza yirukanywe nyuma yo guhamwa n’amakosa y’imyitwarire iganisha kuri ruswa.
Ni mu gihe Hategekimana yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 314 zitanditse, no kudashyira amakopi yazo mu ikoranabuhanga rya IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Habimana na we yahanishijwe kwirukanwa mu kazi nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo gusoma imanza 391 zitanditse no kudashyira amakopi yazo muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Bakuzakundi Athanase, Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru rwa Nyanza, yahanishijwe guhagarikwa ku kazi igihe cy’amezi atatu adahembwa.
Uyu yari amaze guhamwa n’ikosa ryo kudashyira kopi z’imanza 318 yaciye muri IECMS mu gihe giteganywa n’amategeko.
Batsinduka Songa François, Perezida w’Urukiko Rw’Ibanze rwa Nyarugenge, na we yahanishijwe guhagarikwa ku kazi mu gihe cy’amezi atanu adahembwa.
Icyo gihe kizahera tariki ya 04 Ukwakira 2024 kugeza ku ya 03 Werurwe 2025 nyuma yo guhamwa n’ikosa ryo kugira imyitwarire idakwiye umucamanza.
Inama Nkuru y’Ubucamanza kandi yafashe icyemezo gishyira abacamanza mu Ngereko zihariye z’Inkiko Zisumbuye, inongerera manda abayobozi b’inkiko batatu.
Abo ni Perezida w’Urukiko rw’Ibanze Muhimpundu Vérène, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye Murebwayire Imanzi Alphonsine, na Perezida w’Urukiko rwisumbuye Rusanganwa Eugène.
Nanone kandi, Umucamanza umwe n’abanditsi 15 b’Inkiko z’ibanze barangije igihe cy’igeragezwa bashyizwe mu kazi, mu gihe abacamanza n’abakozi b’inkiko bashyizwe mu myanya inyuranye ari 15, na ho abanditsi bakuru bakaba icyenda n’abanditsi 32.