Iyobokamana

Thierry Henry asubiye muri reta zunzubumwe z’ Amerika nkumutoza

Thierry Henry utarahirwa n'ubutoza asubiye muri Amerika nk'umutoza wa Montreal Impact

Umufaransa Thierry Ali Henry wamenyekanye mw’ikipe ya Arsenal ndetse no mw’ikipe y’igihugu y’abafaransa yamaze gutoranywa nk’umutoza mushya wa ‘Montreal Impact’

Iyi kipe yo mugihugu cya Canada gusa ikina muri shampiyona y’umupira w’amaguru ya Reta zunzubumwe z’Amerika izwi nka MLS (Major League Soccer); iyi kipe iheruka kubarizwamo umustar ubwo yabarizwagamo umunya Cote D’Ivoile ‘Didiel Drogoba’ wayikiniye mugihe cy’imyaka ibiri.

Didier Drogba nawe yanyuze muri iyi kipe

Thierry Henry waruherutse kwirukanwa mwikipe ya As Monaco kubera umusaruro muke yari ari mubushomeri, ndetse kandi wamenyako Henry yabaye umutoza wungirije mw’ikipe y’igihugu ya Belgium (Ububirigi) aho yari yungirije Javier Martinez. Henry yaherukaga muri reta zunzubumwe z’ Amerika mumwaka wa 2014 ubwo yakiniraga ikipe ya Newyork Redbulls.

Thierry Henry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button