Iyobokamana

Sobanukirwa bimwe mu bitera abantu kuvuga badidimanga

Hari abantu uzajya usanga mu mivugire yabo bavuga bategwa cyangwa se agasubiramo inyuguti runaka inshuro nyinshi mbere yo gusohora ijwi. Uwo muntu bivugwa ko afite ikibazo cyo kudidimanga.

Kudidimanga ni ikibazo usangana abana bafite imyaka hagati ya 2 na 5 ku gipimo cya 5% ariko uko bakura bikagenda bishira. Icyakora uwo bifashe arengeje imyaka 10 biragora ko byashira burundu ariko ashobora kubigabanya. Usanga umuntu adidimanga rimwe na rimwe adashaka kuvugira mu ruhame, akaba adakunda kuganira nyamara afite icyo yabwira abandi kubera ko sosiyete arimo imufata ukundi cyangwa nawe yifitemo kwitinya.

Nubwo hari imico usanga umuntu udidimanga afatwa nk’ufite ubwenge butuzuye nyamara ibi ni ukwibeshya kuko hari abahanga batandukanye kimwe n’abakomeye ku isi babayeho bafite iki kibazo. Aha twavuga nka Winston Churchill, Albert Einstein, Charles Darwin, Marilyn Monroe n’abandi.

Ni ayahe moko yo kudidimanga?

Biri mu bice bitatu by’ingenzi akenshi bitewe n’igihe udidimanga byamufatiye.

  • Ibivukanwa : ibi ahanini bifata abana batarageza imyaka itanu ariko uko bakura bigashira nubwo hari ababikomezanya. Ubu bwoko bwo kudidimanga ubusanga mu b’igitsina gabo kuruta gore.
  • Ibiva ku turandaryi : ibi bituruka ahanini ku ihererekanya makuru ritagenda neza hagati y’ubwonko n’imikaya ishinzwe gutanga ijwi iba mu kanwa no mu muhogo.
  • Ibiva ku mitekerereze : ibi biva ku kabazo gafata agace k’ubwonko gashinzwe kugenzura gutekereza no gushyira mu gaciro.

Ni iki gitera kudidimanga?

Nkuko twabivuze hejuru hari impamvu nyinshi zitera iki kibazo dore ko hari ababivukana n’abo bifata bakuze. Gusa impamvu nyamukuru twavuga zibitera, harimo:

  • Urukurikirane mu muryango (hereditary). Niba harimo abafite iki kibazo hashobora nanone kuvukamo abadedemanga
  • Imikurire y’umwana, aha twavuga abo yakuze yigana kuvuga n’uko yabitojwe
  • Imikorere mibi y’uturandaryi ngengamitekerereze
  • Itotezwa akiri muto, kubuzwa kuvuga akamuri ku mutima cyangwa se gukangwa kenshi no gukomeretswa ku mutima n’abo abwira
  • Gukomereka cg indi mpanuka yakwangiza ku bwonko no kugira indwara ya stroke bishobora gukurikirwa no kudidimanga .

src: umutihealth

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button