Imyidagaduro

Safi madiba na Marina bahuje ingufu bakora indirimbo nshya ishobora gusiga benshi bakozwe k’umutima

Safi Madiba na mugenzi we Marina Deborah bakorera ibikorwa byabo bya muzika munzu ifasha abahanzi ndetse ikanatunganya muzika ya The mane nyuma yo guhurira na bagenzi babo mu ndirimbo “Nari high” kuri ubu bashyize indi nshya hanze.

Safi madiba na Marina bahuriye mu ndirimbo nshya

Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban boys akaza kurivamo kumpamvu zitagiye zivugwaho rumwe maze akerekeza muri The mane n’umuhanzi wakomeje kwereka abanyarwanda ko ashoboye binyuze mu ndirimbo yakoze zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi nyarwanda ndetse nize bwite harimo nizo yafatanije n’abahanzi bo hanze y’igihugu.

Bahuje imbaraga bakora iyitwa True love

Marina Deborah nawe n’umwe mu bahanzi babarizwa muri The mane Music Label umaze igihe kitari kinini atangiye muzika gusa uwavugako ari umwe mu bahanzikazi b’inkingi za mwamba hano mu Rwanda ntiyaba abeshye cyane ko nawe amaze gukora ibikorwa byinshi bituma aba udashidikanywaho.

True love n’indirimbo yahuje aba bombi yakozwe na Nessim wo  muri Uganda wagiye akorera abahanzi bakomeye bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, iyi ndirimbo ivuga kubuzima bw’urukundo rugurumana hagati y’umusore n’inkumi ndetse bishobora no kuza kuba intandaro yo kuzahura umubano kubatari bameranye neza nabo bakundana.

Kugeza kuri ubu iyi ndirimbo yasohotse kuburyo bw’amajwi ntiharamenyekana igihe amashusho azagira hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button