Rwanda:Hatangijwe Ukwezi k’ubumwe n’Ubudaherwa
Ku wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ukwezi kwahariwe kuzirikana ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, MINUBUMWE ivuga ko Ubudaheranwa bugeze kuri 75% ku muntu ku giti cye na 92% ku rwego rw’inzego, inasaba ko n’ubwo hari ibyagezweho hakenewe guhangana n’ibyabihungabanya.
Ni ukwezi kwatangirijwe mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, aho Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) yatangaje ko hari ibintu byitwa ko ari bito, abantu basabwa bwirinda kuko bishobora kongera gutanya Abanyarwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa MINUBUMWE, Madamu Alice Kayumba atangaza ko mu isesengura ryakozwe mu Turere tumwe tw’Intara y’Amajyepfo, hari ibyagaragaye bishobora gutanya Abanyarwanda binyuze mu matsinda mato y’abantu, ashingiye ku mateka cyangwa ku bikorwa runaka.
Ahereye ku ngero z’ibyagaragaye muri utwo Turere, Madamu Alice Kayumba avuga ko hari ahagaragaye ikibazo cy’amwe mu madini n’amatorero, nk’aho Itorerero ryiyise ‘Abasize Isi’ batangaga inyigisho ziyobya Abanyarwanda.
Anagaragaza kandi ko hari ahakigaragara Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibikorwa byo guhohotera abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muyobozi kandi avuga ko mu byagaragaye bishobora guhungabanya Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, harimo ababyeyi bivanga mu rukundo rw’abana babo benda kurushinga bitewe n’amatorero basengeramo, ubwoko bwabo n’inkomoko zabo.
Agira ati:
“Hari kandi imvugo zizimije hagati y’abantu runaka bakavuga ikintu bashaka kuvuga ikindi, ku buryo buhishe ibyo bamwe badashobora kumva, hakaba kandi amakimbirane y’udutsiko nk’aho wasangaga hari abashyigikiye M23 abandi bagakora itsinda ryo kubarwanya, ibyo bikaba bishobora guhembera amacakubiri.”
MINUBUMWE kandi igaragaza ko hakiri ikibazo cy’inyigisho zitangirwa ku ishyiga aho abana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagaragara mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bigaragara ko hari aho babyigira, kuko Jenoside yabaye bataravuka.
MINUBUMWE itangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira habaho ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Muri uku kwezi hakaba hateganyijwe ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, ahazatangwa ibiganiro hagamijwe guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu.
Ni mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko muri 2010 cyari hejuru ya 83%, muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho muri 2020 kigera hejuru ya 94%, naho ubwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.
MINUBUMWE igaragaza ko n’ubwo iyo mibare ishimishije, ari ngombwa guhangana na bimwe bikigaragara bishobora guhungabanya ibyagezweho.