Amakuru

Rutsiro: Umugabo yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa kwicisha umugore we umwase

Mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba, haravugwa inkuru y’umugabo watawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Murunda, aho ashinjwa kwica umugore we babanaga mu nzu.

Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwabo rwa Twitter, yavuze ko yataye muri yombi umugabo ushinjwa kwica umugore we basezeranye imbere y’amategeko witwa Nyiramajyambere Vestine nyuma yo kurwana yarangiza akamukubita umwase mu mutwe agahita yitaba Imana.

Aya mahano yabaye ubwo nyakwigendera Nyiramajyambere Vestine yarwanaga n’uyu mugabo we nyuma yo kumushinja kugira ihabara hanze ndetse ngo umugabo akangiriza umutungo binyuze muri iyo nshoreke yari afite.

Nkuko amakuru dukesha igihe abivuga, ngo ubwo barwanaga bapfa biriya byose, nibwo uyu mugabo yakubise umugore we nyakwigendera Vestine umwase wo mu mutwe maze ahita yitaba Imana, uyu mugabo akimara kubona ko yiyiciye umugore we yahise atoroka gusa aza gufatwa na polisi hanyua ahita ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Murunda ikorera mu Murenge wa Murunda.

Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button