Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, Karim Benzema usanzwe akinira ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espagne, niwe wegukanye Ballon d’or ya 2022.
Nkuko bisanzwe bigenda, buri mwaka hatangwa ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza, akaba ari naho hatangirwa umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi kw’isi yose nyuma y’amatora aba yakozwe n’abatoza b’amakipe atandukanye, abanyamakuru, aba kapiteni b’amakipe ndetse n’abandi baba baratoranijwe.
Igihembo cy’uyu mwaka cyatangwaga ku nshuro yacyo ya 66 mu mateka gitangwa na France Football, kikaba cyegukanwe na rutahizamu wa Real Madrid Karim Mustapfa Benzema w’imyaka 35 y’amavuko ahigitse abandi Bose bari bahanganye.
Karim Benzema yagize umwaka mwiza w’imikino muri rusange, Aho yafashije ikipe ya Real Madrid kwegukana igikombe cya shampiyona ya Espagne La Liga ndetse n’igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’iburayi cya Champions league, akaba Ari igihembo yahawe agikwiriye kuko cyagiye gutangwa n’ubundi amahirwe yose ariwe ahabwa kurusha abandi bose.
Sicyo gihembo gusa cyatanzwe kuko Robert Rewandowski yahawe igihembo cya rutahizamu wahize abandi bose, Pablo Gavi ukinira Barcelona yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto, Tibout Curtois yahawe igihembo cy’umunyezamu mwiza, Sadio Mane yahawe igihembo cy’umukinnyi wakoze ibikorwa by’urukundo kurusha abandi, Alexia Putellas yahawe igihembo cy’umugore witwaye neza kurusha abandi naho ikipe ya Manchester City igirwa ikipe y’umwaka.
Iki gihembo kimaze gutangwa inshuro 66 kuva cyashyirwaho, umukinnyi umaze kucyegukana inshuro nyinshi ni umunya Argentine Lionel Andre Messi wagitwaye inshuro 7, Akaba akurikirwa na Christiano Ronaldo ukinira Manchester United wacyegukanye inshuro ziger kuri 5.