Amakuru

Rusizi:Umwana muto yishwe n’impanuka y’igare

 

Ku wa gatandatu tariki ya 11 Gicurasi nibwo Niyoyabikoze  ababyeyi be batuye mu mudugudu wa Rugaragara mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza yaginzwe n’igare agahita ashiramo umwuka.

Amakuru Kivupost yamenye nuko Uwagonzwe yari umwana muto  akaba yaragonzwe nuwitwa Samson Irakoze

Ababonye iby’iyi mpanuka yatumye Uwo Mwana aburira ubuzima muri iyo mpanuka ari uburangare bwaturutse kuwarutwaye iryo gare.

Ati:”Twabonye aza yihuta gusa wabonaga yarangaye nibwo kugonga uwo mwana muri kaburimbo ahita yitaba Imana.”

Uwarutwaye igare IRAKOZE Samson yemerako yagonze NIYOYABIKOZE Gideon akavuga ko ubwo yari atwaye igare ajya muri Cite Bugarama ; yarangaye gato yikanga yagonze NIYOYABIKOZE Gideon aribwo yahise akubita umutwe muri kaburimbo bimuviramo urupfu,

BARENGAYABO Jonas wari aho impanuka yabereye yabwiye Kivupost ko uwo  munsi tariki 11/5/2024 saa 15:30 zumugoroba ubwo yari kumuhanda aganira nabandi nibwo yabonye NIYOYABIKOZE Gideon yambukaga umuhanda ahura nigari ryari ritwawe na Samson  riramugonga agwa yubamye akubita umutwe (agahanga) muri kaburimbo, avugako yamweguye abona asankaho akirimunzima ndetse yavuye amaraso mu mazuru yakomeretse no kugahanga, nibwo bamujyanye kwa muganga kuri centre de sante ya Muganza Bagerayo yashizemo umwuka,

Ati:”Yarangije kumugonga agerageza kumujyana ku kigo nderabuzima cya muganga biranga biba iby’ubusa arapfa.”

Mu gihe twakoraga iyi nkuru umurambo w’uwo muziranenge wajyanywe ku bitaro by’akarere bya Mibilizi kugirango ukorerwe isuzumwa nimugihe uwagonze ageza Urupfu acumbikiwe kuri Station ya RIB Muganza kugirango hakorwe iperereza kuri urwo rupfu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button