
Rusizi:Yirukanywe i Gatagara kubera kubura ubushobozi,afite ubumuga bukomeye,umva ubuhamya
Umubyeyi w’umwana witwa Dushime Esther [Wahinduriwe amazina]w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye ufite ubumuga bukomeye akaba aturuka mu muryango utishoboye ucumbitse mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba avuga ko umwana we yavutse afite ubumuga bw’ingingo akaba yaravukiye mu Bitaro bya Mibilizi ho mu karere ka Rusizi ariko uko iminsi ishira ubumuga bukagenda bwiyongera mu buryo butangaje.
Nyina umubyara agaragaza ko bikimara kugaragara ko uyu mwana afite ubumuga bagerageje kumuvuza ariko ubushobozi bumubana bucye bitewe nuko nta bushobozi buhambaye .
Uyu mwana yavukanye ikibyimba mu mugongo haruguru y’ikibuno cyaje kuvurirwa mu bitaro bya CHUK barakibaga ariko amaguru kuri ubu akaba ameze nkadakora.
Nyina ati:”Uyu mwana yavukanye ikibyimba kinini hejuru y’ikibuno kiza kubagwa n’abaganga bo muri CHUK gusa amaguru aguma afite ikibazo kugeza ubu.”
Nyina akomeza avuga ko haje kwiyongeraho kujojoba ibimubaho ariko bigaterwa nuko atamenya igihe cyo kwihagarika byaba ibyoroheje cynagwa ibikomeye.
Ati:”Byaje gukara hazamo no kujojoba ibituruka ahanini nuko atamenya igihe cyo kwihagarika yaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye ,ibyagiye bigaragara uko uburwayi bwe bukomeza gukara.”
Nyuma yaho kandi umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yamujyanye kandi mu Bitaro byahitwa i Gikonko uwo mubyeyi avuga ko ari i Butare arabagwa ashyirwamo agapira gatuma kavoma amazi yo mu mutwe gusa nubwo byakozwe umutwe wararangije kuremera.
Ati:”Kuva yabagwa icyo kibyimba agashyirwamo n’agapira kavoma amazi yo mu mutwe ,adashobora guhagarara adafite imbago kuko amaguru ahita afatana,gusa byakozwe amazi yaramaze kuba menshi mu mutwe bitewe n’uburwayi bwabo.”
Umwana yajyanywe i Gatagara aza kwirukanwayo.
Nyina w’uyu mwana avuga ko bagannye ikigo cya Gatagara cyita kuri bene aba bana birangira umwana we bamwirukanye kubera kubura icyo we yita abashingizi.”
Mu buhamya yatwihereye yagize ati:”Tukimara kubona ko umwana nawe atahezwa mu burezi ,twamujyanye mu kigo cyita kuri bene aba bana baramudusubiza ahamaze umwaka umwe bavuga ko nta mwishingizi umwana afite .”
Akomeza avuga ko yasobanuriwe nubuyobozi bwa Gatagara ko umwana bakira ari uhiga afite umwishingizi ko hari ibyo asabwa umwishigizi akabicyemura bityo batagumana umwana nta mwishingizi afite baramwirukana ababyeyi be baramujyana kuko nta bushobozi baribafite.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana yigeze ava ku ishuri amubwira ko hari abaganga baje ku kigo cyabo bagasuzuma abana bafite ubumuga gusa bakavuga ko umwana yahabwa appareil yagira uruhare mu gufatanura amaguru yuwo mwana.
Kimonyo Kamali ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye yabwiye Kivupost ko umwana yafashijwe kubona ifunguro ryo ku ishuri umwaka ko bagiye gukurikirana iki kibazo umwana agakorerwa ubuvugizi.
Ati:”Umwana yahawe ifunguro ryo ku ishuri ringana n’umwaka ,tukaba tugiye gukomeza ubuvugizi bwisumbuyeho.”
Umukozi wInama y’igihugu yabafiye ubumuga mu karere ka Rusizi(NCPD Rusizi) Bwana Sylivere avuga ko nk’akarere bagiye gushaka amakuru y’uwo mwana hakarebwa icyakorwa gusa hashingiwe kuri Raporo ituruka mu murenge.
Ati:”Tugiye kubikurikirana ,turebe raporo y’umurenge turebe ubushobozi bw’ababyeyi be noneho turebe icyo natwe akarere icyo twafasha uwo mwana dore ko usibye nufite ubumuga nabadafite ubumuga akarere karabafasha.