Amakuru

Rusizi:Yahawe igikoma n’Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI nyuma yo kubyara yaje kwamamaza Chairman Paul Kagame

 

Umubyeyi witwa Uwamariya Noella wo mu murenge wa Mururu yahawe igikoma n’Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI mu karere ka Rusizi mu Bitaro bya Gihundwe nyuma nuko yafashwe n’inda ubwo yariyitabiriye igikorwa cyo kwamamaza Chairman w’uyu muryango ;igikorwa cyabereye kuri Stade ya Rusizi.

Tariki ya 28 ku wa gatanu w’iki cyumweru kigeze ku musozo nibwo Chairman wa RPF -INKOTANYI yiyamamarije kuri Stade ya Rusizi aho yakiriwe n’uruvunganzoka rw’abanyamuryango n’andi mashyaka yemeye ubufatanye n’uyu muryango.

Mu gihe yiteguraga kwakira no kureba Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI nibwo yafashwe n’inda igitaraganya agahita afashwa kugera ku bitarao bya Gihundwe biherereye muri aka karere maze atangira kwitabwaho n’abaganga bakora muri ibi biataro.

Akigera ku bitaro yaje kubyara umwana w’umukobwa ahita amuha izina rya “IRARINDA ANGE JANINE.”

Abajijwe iby’iri zina yavuze ko yarimwise agendeye ku magambo y’indirimbo “Nta ntambara yantera ubwoba”iririmbirwa umukandida Presida w’Umuryango RPF-INKOTANYI akunda cyane Chairman Paul Kagame;avuga ko yabikoze nk’impano y’urwo akunda Chairman w’uyu muryango mugari ubereye abanyarwanda.

Noella waruhutse umwana w’umukobwa yasabwe n’ibyishimo akesha kuba mu muryango mugari wa RPF -INKOTANYI ubereye buri munyarwanda

Ati:”Iri zina narikuye mu ndirimbo nta Ntambara yantera ubwoba iririmbirwa umukandida wa RPF -INKOTANYI watugejeje kuri byinshi;ni ishimwe ritagira urugero kuri we kumva naje kumwamamaza ngahita ngira amahirwe yo kubyara umwana w’umukobwa;ni umubyeyi.”

 

 

Yahawe ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye by’isuku n’Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI mu karere ka Rusizi

Yunzemo ko hari aho mu gitero cy’indirimbo ya Nta ntambara yantera ubwoba hari aho bagera bakavuga ngo:”Iyarinze Kagame izandinda  nta Ntambara yantera ubwoba.”akavuga ko ariyo mvano yo kumva ko nawe iyi ari impurirane yo kurindwa kumva aza kwamamaza Nyakubahwa Chairman w’Umuryango agahita arugula.

Ati:”Iryo ni ishimwe kuri we;namwise Irarinda kuko nayo yanditse nkaba nkomezanyije nawe ibyishimo kugeza tariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka ubwo tuzamutora 100%.”

Ni muri urwo rwego kuri uyu mugoroba ahagana I saa 17h00-18h00 mu bitaro bya gihundwe ,itsinda ry”Abanyamuryango ba FPR INKOTANYI mu karere ka Rusizi riyobowe na Vice Chairman w’uyu muryango Nkurunziza Leo, bari kumwe na Vice Mayor Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Madame Dukuzumuremyi Anne Marie ,bashyikirije igikoma uyu mubyeyi Uwamaliya Noella wabyaye ku munsi w’ejo ubwo yari yaje mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wacu Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME aho yagaragaje ibyishimo bidasanzwe    ,ashimira chairman w”umuryango FPR INKOTANYI ku byiza byose akomeje kugeza ku banyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi n’Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI afashe umwana watse nyuma yuko Mama we Noella afashwe n’inda ubwo yazagaga kwamamaza Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI

Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI mu karere ka Rusizi bavuga ko bishimye ku bwo kubona umuturage ava I Mururu aje kwakira Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI agahita abyara ; ibintu babona umugisha ;bagashimangira ko burya aho Chairman yageze amahoro;ituze n’amahirwe bihagera.

Abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI mu karere ka Rusizi bishimye iki gikorwa.

 

NI UKU BYARI BYIFASHE UBWO ITORERO “ABASAAMYI”BO KU NKOMBO BAKIRAGA CHAIRMAN W’UMURYANGO RPF-INKOTANYI 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button