Amakuru

Rusizi:Yabyaye umwana amuta ku gasozi aribwa n’imbwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo amakuru yamenyekanye ko umukobwa wakoraga mu kabari ko mu gace ka Bweyeye muri centre Yabyaye umwana akamujugunya mu gasozi.

Ni amakuru yamenyekanye ku bw’abaturage bazindutse babona imbwa ifite ikintu mu munwa wayo bagira amakenga nibwo batangiye gukurikirana ibyo ari byo basanga n’igice cy’umubiri w’umwana yatamiye.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko abaturage bahuruje inzego z’umutekano Police n’inzego z’ibanze gusa bahagera bagasanga koko imbwa ifite igice cy’umubiri w’umwana bagerageza kuyicyaka biranga biba iby’ubusa ku bw’amahane imbwa yarifite.
Umuturage waganiriye na kivupost yavuze ko bahageze bashaka gutesha imbwa uwo mubiri w’umwana imbwa ibabera ibamba.

Ati :”Tukimara kumenya icyo imbwa ifite twashatse uburyo twayaka uwo mubiri ariko biranga birananirana kubwo kugira amahane yayo.”

*Byagenze bite uwakoze ayo mahano atahurwe?*

Nyamukobwa nyirukwihekura yatahuwe bitewe n’amakuru yatanzwe nuwo akorera dore ko yabonaga atwite ariko aza kugira amakenga nibwo kubibwira inzego z’umutekano iperereza riratangira.

Uyu mukobwa yakoreraga uwitwa Munezero mu kabari ko muri iyo centre akaba yahabaga azwiho ko atwite babuze inda batangira kugira amakenga yaho yaba yagiye.

Uwaduhaye amakuru yagize ati :
“Boss we acyumva ayo makuru no kubona ko inda yuwo mukobwa atakiyifite byabaye ngombwa ko atanga amakuru kuri Police bafatanya n’inzego z’ibanze nyirukwihekura arafatwa nawe ntiyazuyaza kubyemera.”

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel avuga ko nabo babibemenye Ku makuru bahawe n’abaturage ashima ubufatanye bwabo.

Ati :”Twabimenye mu gitondo ku makuru twahawe n’abaturage dutangira gukurikirana;nabo kandi bavuga ko babonye imbwa ifite ikintu bibatera kumenya icyo ari cyo nibwo gusanga kumbe ari Igice cy’umubiri w’uruhinja rwatawe ku musozi.”

Uyu Muyobozi avuga ko bakomeje bashakisha amakuru ku bufatanye n’abaturage batahura nyirukwihekura .
Ati:”Uwo yakoreraga yumvise iby’iyo nkuru aduha amakuru ahamye dufatanya na polisi nibwo kuvumbura uwakoze buriya bugome.”

Uyu Muyobozi aragira inama abaturage gukurikiza icyo amategeko avuga mu gihe wasama utabishaka cyangwa wafashwe ku ngufu ;aho itegeko ritanga uburenganzira bwo gukuramo inda iyo wabyemerewe byaciye mu nzira amategeko ateganya aho kwihekura ibishobora no kukugiraho ingaruka zitandukanye zirimo n’urupfu.

Ucyekwaho gukora icyaha yajyanywe mu biraro bya Gihundwe kugirango akorerwe isuzuma anitabweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button