Amakuru

Rusizi:RIB yasobanuriye abanye-Nkombo Ibyaha no kubikumira

Ibi byatangajwe n’uru rwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu bukangurambaga bwakomereje mu murenge wa Nkombo wo mu karere ka Rusizi nyuma yuko ruvuye mu murenge wa Muganza.

Jean Claude Ntirenganya ni Umukozi wa RIB mu Ishami ryo gukumira ibyaha yabwiye abanye-Nkombo ko gutangira amakuru ku gihe bifasha gukumira icyaha kitaraba abasaba gukomeza gufasha uru rwego  gutanga amakuru.

Jean Claude Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ushinzwe gukumira ibyaha.

Uyu muyobozi wo mu Ishami ryo gukumira ibyaha Ntirenganya Jean Claude yasobanuriye Abanye-Nkombo uko uru rwego rwasizweho mu mwaka w’2018 kugirango rukumire ibyaha;rubitahure ;runabiryoze ba Nyirugukora ibyo byaha.

Yibukije aba baturage ko mu kugenza ibyaha uru rwego rukora habaho no gushaka ibimenyetso ku mpande zombi byaba ibishinja n’ibishinjura.

Ati:”Ntabwo RIB dufunga gusa ;tugenza ibyaha dushaka ibimenyetso ku mpande zombi byaba ibishinja n’ibishinjura.”

Uru Rwego rwasobanuriye abaturage bo muri uwo murenge uko ibyaha byo guhohotera bikorwa yaba mu ngo (mu miryango)banasobanurirwa icyaha cyo gusambanya umwana uko cyakumirwa ;uko gihanwa nuko ababyeyi bagomba kwitwara mu gihe bahura nicyo kibazo.

Mu busobanuro bwahawe abanye-Nkombo basobanuriwe  ihohoterwa rikorerwa mu miryango aho usanga umugore cyangwa umugabo ashobora guhohotera uwo bashakanye bigira ingaruka kuri umwe muri bo yaba iyo ku mubiri no mu mitekerereze muri rusange.

Egide Rwagihuta uyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB mu Ntara y’Uburengerazuba aganira n’abaturage b’Umurenge wa Nkombo.

RIB yababwiye ko ya mvugo ya “Nuko zubakwa yagakwiye gucika ahubwo uwakoze icyaha uwo ari we wese agakurikiranwa n’amategeko akabihanirwa.

Ku ihohotera rikorerwa abana Uru rwego rwagaragarije abaturage  umwana uwo ariwe ;impamvu byitwa gusambanya umwana ntibibe kumufata ku ngufu;aho ufatwa ku ngufu ari umuntu ukuze naho umwana agasambanywa kuko ntaba aragera aho yifatira umwanzuro.

Ni iki kibujijwe iyo umwana yasambanyijwe?

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwabwite abanye-Nkombo ko iyo byagaragaye ko umwana yasambanyijwe umwana agezwa kwa muganga muri Isange One Stop Center kugirango yitabweho.

Abanye-Nkombo biyemeje kutaba Nyirabayazana bazimanganya ibimenyetso byagashingiweho mu iperereza ku cyaha cyo gusambanya umwana.

Uru rwego Kandi rwasobanuye ko ntawemerewe koza(Gukarabya )umwana wasambanyijwe dore ko ibyo byose biba impamvu to guhisha ibimenyetso bikaba bibangamira iperereza;abaturage nabo biyemeje ko mu gihe icyo ari cyo cyose bahura Niki kibazo nta mpamvu yo kwishora muri ibyo bibazo bituma bishobora kuba intandaro yo kurekura ucyekwaho ibyaha bitewe nuko ibimenyetso birahagije.

Bibukijwe itegeko ku gusambanya umwana

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Mu bibazo byakiriwe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Nkombo ni ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu ngo aturuka ku gusesagura umutungo w’abashakanye bizana rimwe na rimwe ubuharike(Ubushoreke);biteganyijwe ko ubu bukangurambaga bukomereza mu Kibaya cya Bugarama.

Muri ubu bukangurambaga hakirwa n’abaturage bakenera serivise za RIB.

Mu bukangurambaga; RIB yasabanye n’abaturage bo mu murenge wa Nkombo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button