Amakuru

Rusizi:Urugendo rwa Guverineri w’Intara y’uburengerazuba rusize iki?

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kanama 2024 nibwo Umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yagendereye akarere ka Rusizi aganira byimbitse nabavuga Rikijyana n’abaturage bo mu mirenge ya Muganza ;Gitambi ;Bugarama na Nyakabuye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri ku kibuga cya Gakoni mu Kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi aho abaturage n’abayobozi bavuga rikumvikana muri iyi mirenge baganiriye n’abayobozi bavuye ku ntara y’uburengerazuba.

Mu ijambo Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yagejeje ku bitabiriye iyi nama yavuze uburyo aka karere ka Rusizi gakomeje kwiyubaka anashimira abaturage uruhare bagize mu gutora neza ;umusingi wa Demokarasi irambye bigeza ky iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga

Aganira nabavuga Rikijyana yavuze ko ashimira abaturage b’aka karere kuba baratoye neza bagashyigikira iterambere ry’igihugu.

Yagize ati:”Turabashimira kuba mwaratoye neza mugatora intore izirusha intambwe bituma kuri ubu dutangiye Mandat yo kubaduka;mwatoye neza ;mwarebye icyerekezo kizima.”

Mayor Kibiriga yikije ku bibazo bigaragara muri aka karere biri mu nzira yo gucyemuka aho yagarutse mu muhanda wa Kamembe -Bugarama urigukorwa ariko anashima ko ugiye kubakwa unagurwa kugirango ujye unyurwamo n’ibinyabiziga bibisikana.

Nyakubahwa Mayor Doctor Anicet Kibiriga yavuze Kandi ku kibazo cy’uruganda rwa Cimerwa kirimo kuvugutirwa umuti aho abaturage bagomba kumenya niba bagomba kwimurwa bityo bakajya ukubiri k’umukungu uzanwa n’amamodoka ya Cimerwa ubatera indwara no kwirinda ukwangirika kw’amazu kubera uguturika kw’intambi.

Ku kibazo cy’umuceri Nyakubahwa Mayor Doctor Anicet Kibiriga yashimiye Ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa President wa Repubulika aho yavugutiye ikibazo cy’umuceri wariwarabuze abaguzi watangiye kugurwa ;avuga ko kuri iki cyumweru Toni 500 zagurishijwe icyo gikorwa kikaba gikomeje mu gushakira umuhinzi icyamuteza imbera.

Polisi yagarutse ku byaha bikunze kugaragara muri aka gace

Umuyobozi wa police mu Ntara y’uburengerazuba CP Hatari Emmanuel yavuze ko ibyaha bikunze kugaragara muri aka gace harimo ibiyobyabwenge aho usanga urubyiruko rubyijandikamo;agaruka ku kwiba no gushikuza amaterefoni aho usanga hari udusanteri turangwaho gushikuza amaterefoni ibintu usanga police ihangane nabyo.

CP Emmanuel Hatari Umuyobozi wa Police mu ntara y’uburengerazuba

Yagarutse Kandi ku Buharike burangwa muri iyi mirenge aho usanga abaturage bamwe bakora n’ubuharike babyara abana bakabura kirera ibyo usanga aribyo bikurura ubujura nuko gushikuza .

Agaruka ku mavuta na Essance biranga ubucuruzi muri iyi mirenge yavuze ko ubucuruzi Nkubu bitemewe kuko mu gihe cy’impeshyi usanga byateza impanuka z’inkongi ndetse bikwiye guhagarukwa hakorwa amarondo no kwicungira umutekano hatangwa amakuru hakumirwa icyaha kitaraba nkuko arizo nshingabo za Police.

Umuyobozi wa Police mu ntara y’uburengerazuba yasabye abaturage muri aka gace ko ubufatanye buranga abaturage na police bukomeza kugirango abanyabyaha bakomeza gutahurwa.

Abaturage biyemeje gutanga amakuru.

Nyuma yo kuganirizwa kuri ibi byaha byose abaturage bo muri iyi mirenge bavuze ko bahagurukiye kurwanya ibyo byaha batanga amakuru ku gihe banatungira agatoki abagaragarwaho nibyo byaha.

Umwe mu baganiriye na Kivupost bitabiriye ibi biganiro yiyemeje ko agiye gukorana na Police atunga agatoki kubakira ibyaha bibangamira ituze ry’abanyarwanda.

Ati:”Njye ngiye gukorana na Police ndwanya Fraude dore ko Batubwiye ko nshobora kwibwira ko ukora Fraude ariyo akora ahubwo yinjiza ibindi bihungabanya mudendezo wacu;rero ngiye kubirwanya nivuye inyuma.”

Uhagarariye RIB yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abana

Uhagarariye RIB mu ntara y’uburengerazuba yagarutse ku kibazo cy’abashoferi batwara amakamyo avuga ko usanga aribo ba Nyirabayaza ku guhohotera abana.

Avuga ko nubwo itegeko rihana uhohotera umwana usanga  hari abarenga kuri iryo tegeko ugasanga umwana w’imyaka 15 arara mu ikamyo abantu bamureba ;ntihagire n’umutabariza.

Umuyobozi wa RIB mu ntara y’uburengerazuba agaruka ku byaha bigaragara muri iyi mirenge yasuwe nuko byakirindwa.

Uyu muyobozi yagarutse ku itegeko rihana uwasambanyije umwana avuga ko ibyo bintu atari iby’i Rwanda.

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba Major General Nkubito Eugene yavuze ko ari ishema ko uburyo yasize kino gice agarutse asanga hari imihanda yubatswe;avuga ko mbere yasize hari ikibazo cy’isaranganya ry’ubutaka bw’igishanga ariko agarutse umusaruro warabaye mwinshi icyo yishimira ko Nyakubahwa Presida wa Repubulika yaguhaye umurongo.

Major General Nkubito Eugene Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’uburengerazuba agaruka ku mutekano.

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yavuze ko kuba Rusizi ari umwe mu mijyi yunganira Kigali ari ibintu byo kwishimira asaba Abanya -Rusizi gukomeza iyo ntambwe Rusizi ikaba umujyi wa kabiri ku Mujyi wa Kigali .

Ati:”Kuki Rusizi itaba Umujyi wa kabiri ukurikira Kigali;ndetse ukaba uwa mbere mu ntara y’uburengerazuba;ibyo byose mwabishyigikira mukabigeraho;nimubikore murebe ko bidakunda.”

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yavuze ko uko umujyi wa Kigali urangwa n’isuku ;Rusizi nayo igomba kwigira ku mujyi wa kigali ;abaturage mukimakaza isuku mu ngo zanyu.

Bwana Dushimimana Lambert Guverineri w’Intara y’uburengerazuba ashimira abaturage uko batoye neza ;anabakumbuza kuri Mandat y’imyaka 5 iri imbere ya Nyakubahwa President wa Repubulika.

Ati:”Uko umujyi wa Kigali urangwa n’isuku namwe nimugire isuku muhereye mu ngo zanyu bitume n’umujyi wa Rusizi uzamuka;ese kuki utaba umujyi wa mbere y’intara y’uburengerazuba.”

Yakanguriye abaturage kutishora mu ngeso mbi bakangurira abana kugana mu ishuri hirindwa ubuzererezi butuma abana bata amashuri ibizatuma umujyi wa Rusizi wunganira Kigali utera imbere.

Guverineri w’Intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yakiriye ibibazo by’abaturage arabicyemura ;ibidacyemuka abiha umurongo.

Ni uku byaribimeze mu mafoto mu ruzinduko twa Governor w’intara y’uburengerazuba 

 

Ijambo rya Guverineri w’intara y’uburengerazuba yagejeje ku baturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Rusizi .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button