Amakuru

Rusizi:Umwarimu yapfuye urw’amayobera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Niyonkuru Daniel w’imyaka 33 yasakaye .

Niyonkuru Daniel yari umurezi mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Pawulo rwa Karengera ruherereye mu mudugudu wa Rujeberi mu kagari ka Higiro mu Murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke.

Amakuru yizewe Kivupost ifite nuko uwo mwarimu mu masaha ya saa mbiri z’ijoro yarari ahitwa mu gasanteri ka Ruguti aganira n’abantu afata kamwe gusa akaza kubavaho agataha agiye aho asanzwe acumbitse mu mudugudu wa Nyamaronko mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye  bugacya amakuru asakara ko yavuye umwuka.

Yankurije Costasie ni Nyirasenge wa Nyakwigendera akaba atuye hafi yaho yaracumbitse yabwiye Kivupost ko yatunguwe no kumva inkuru y’incamugongo ko umwisengeneza we yapfuye.

Yankurije Costasie Nyirasenge wa Nyakwigendera aganira na kivupost

Ati:”Nabimenye mu gitondo ko yapfuye mbere yuko ajya ku kazi twaritwabonanye turaganira ;natunguwe no kumva ko yapfuye ni agahinda kuri twe nk’umuryango.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyamaronko Bwana Bivuze Bonaventure yabwiye kivupost ko amakuru bayamenye mu rukererea aho babwiwe ko hari umurambo ahasanzwe hacukurwa igitaka cyo kubaka imihanda.

 

Mudugudu wa Nyamaronko avugana na kivupost ku rupfu rw’uwo mwarimu

Aganira na kivupost yagize ati:

“Nabimenye mu rukerera bivuzwe n’abaturage ko hari umurambo babonye muri carriere twahise dukurikirana dusanga Koko ayo makuru ariyo nibwo twahageze turahamusanga.”

Ni amakuru yemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mashyuza aho avuga ko nabo babimenye babibwiwe n’abaturage .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mashyuza ahamiriza Kivupost iby’urupfu rwa mwarimu wigishaga muri GS Saint Paul Karengera iherereye mu karere ka Nyamasheke

Ati:”Ni byo Koko ayo makuru niyo ;gusa twayamenye tuyabwiwe n’abaturage nibwo twahageze dusanga yapfuye koko nibwo kubimenyesha inzego zitandukanye zikaba zirigukurikiranwa harebwe icyamwishe.”

Uyu muyobozi ahumuriza abaturage anabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe dore ko ari byo bifasha mu gukumira ibyaha.

 

Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu akaba yaratuye ahitwa kuri Cimerwa ubusanzwe akaba yarafite umugore ukora mu bitaro by’akarere bya Mibilizi.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rweje ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa mu bitaro by’akarere  bya Mibilizi kigirango ukorerwe isuzuma.

9 Ibitekerezo

  1. Yayayaaa umuvandimwe duherukana ari kwiga muri kaminuza ya kibogora none, arapfuye kweri? Imana imwakire imutuze aheza aruhukire mumahoro. Inkomezi z’Uwiteka zibe kumuryango a size.

  2. Yayayaaa umuvandimwe duherukana ari kwiga muri kaminuza ya kibogora none, arapfuye kweri? Imana imwakire imutuze aheza aruhukire mumahoro. Inkozi z’Uwiteka zibe kumuryango a size.

  3. Imana imwakire mubayo, kd hakomezwe gushakisha amakuru niba hari ababyihishe inyuma bafatwe bahanwe. Abasigaye bihangane. Incuti yanjye ndayibuze koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button