Rusizi:Umusaza wari Konseye yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye
Umusaza wo mu mudugudu wa Karambi mu kagari ka Kabageni mu murenge wa Nyakarenzo witwa Nsabimana Berchimas w’imyaka 68 yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye bigacyekwa ko yaba yishwe.
Amakuru aturuka muri ako gace kivupost avuga ko uwo musaza ku masaha ya nimugoroba yari ku gasanteri asangira n’abandi inzoga bagatungurwa no gusanga yapfuye mu masaha y’igitondo.
Hari umuturage wo muri ako kagari avuga ko bicyekwa ko yaba yazize kuba yaratanze amakuru y’abaturanyi be bakoze Jenoside mu gihe cy’inkiko gacaca ariko bakaza kurekurwa .
Uyu muturage yabwiye kivupost ko bivugwa ko abo yatangiye amakuru babaye nkaho bahiga kuzabimwitura gusa nta nzego zibifitiye ububasha zirabyemeza.
Ati:”Mu gihe cy’inkiko gacaca yafashije gutahura bamwe mu baturanyi be bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi ,amakuru akavuga ko abatanzwe ho amakuru bababaye banahiga kumwihimura bigacyekwa ko yishwe.”
Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ko koko uwo musaza yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye,bugakomeza butangaza ko ntabaratabwa muri yombi na RIB ,ko iperereza rikomeje.
Ati:Nibyo koko yasanzwe hafi y’urugo rwe yapfuye ,iperereza rikaba rikomeje .”
Mayor w’Agateganyo w’akarere ka Rusizi Bwana Habimana Alfred avuga ko batanga ubutumwa bwo kwirinda kumena amaraso y’inzirakarengane no kubana neza mu mahoro.”
Yagze ati:”Turabaha ubutumwa bwo kwirinda kumena amaraso y’inzirakarengane no kubana neza mu mahoro kuko igihugu cyacu gishyize imbere ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka umunyarwanda utekanye.
Ikindi tubasaba ni uko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatwaye inzirakarengane zisaga Miloyoni ari igihombo ku gihugu nyuma yaho ubuyobozi burajwe ishinga no kubaka iterambere ry’abanyarwanda twese tugafatanya n’ubuyobozi kubaka igihugu abagifite inzangano bakazireka.”
Mu gihe twakoraga iyi nkuru inzego z’umutekano zarizahageze kugirango harebwe uko umurambo wa Nyakwigemdera wajyanwa gukorerwa isuzuma.