Amakuru

Rusizi:Umusaza akurikiranyweho gusambanya abana yareraga

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 72 wo mu mudugudu wa Nyeshati mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aracyekwaho gusambanya  mu bihe bitandukanye abana babiri yareraga .

Amakuru ndashidikanywaho kivupost yamenye nuko uyu musaza Munyakazi Gerard mu bihe bitandukanye yagiye isambanya aba bana babiri b’abakobwa umwe  w’imyaka 13 y’amavuko n’undi w’imyaka 14.

Abahaye amakuru kivupost bavuze ko abo bana uko ari babiri babyivugira babihamya uko byababayeho

Umwana umwe yagize ati:”Mu bihe bitandukanye; inshuro eshatu  Papa  yanshyize ku buriri akajya ansambanya aho aheruka kunsambanya tariki ya 07/06/2024 saa 15h00    hano dutuye.”

Nkuko umwana umwe  abivuga yemeza ko Papa we yaramaze kumusambanya inshuro Eshatu.

Ati:”Papa  yaramaze kunsambanya inshuro eshatu kuko tubana mu nzu na musaza wanjye muto  kuko mama wacu yitabye Imana.”

Undi mwana wasambanywaga nuyu musaza Gerard avuga ko yaramaze kumusambanya kabiri aho bwa mbere byabaye mu kwezi kwa gatatu Umwaka wa 2024, aho yaragiye kurahurayo arangije amushyira ku gitanda amuryama hejuru, bigeze mu kwezi kwa gatanu agiye kwahira aramuhamagara amujyana ku buriri nabwo amuryama hejuru aramusambanya afata igitsina cye agishyira mu cyuwo mwana

Mu gihe twakoraga iyi nkuru ucyekwaho gukora icyaha yaramaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rwunganira uturere mu gucunga umutekano Dasso ku bufatanye n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha akaba acumbikiwe kuri Station ya RIB Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje nkuko inzego z’ibanze zo muri ako gace zibaitangaza.

Ni mu gihe abasambanyijwe bajyanywe mu Bitaro bya Mibilizi kugirango bakorerwe isuzuma.

Icyo itegeko riteganya ku gusambanya umwana

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Urukiko rw’ikirenga mu rubanza No RS/INCONST/SPEC 00005/2020/SC-RS/INCONST/SPEC 00006/2020/SC 1 rwaregewe, rwemeje ko igika cya 3 cy’ingingo ya 133 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, agace kavuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha, kanyuranyije n’ingingo ya 29, n’iya 151 z’Itegeko Nshinga; ako gace kakaba nta gaciro gafite.

Umwana wasambanyije undi mwana ahanwa ate?

Ahangaha turatanga urugero rw’abana babiri umwe yasambanyije undi bombi batarageza ku myaka 18.

Aha turacyari muri ya ngingo ya 133, aho bahereye mu cyiciro cy’abana bafite imyaka 14 ariko batarageza kuri 18.

Aha itegeko rivuga ko iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) kugeza ku myaka itarenze cumi n’umunani (18) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14) uko yabikora kose n’iyo yaba atakoresheje agahato cyangwa ikiboko, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Arahanwa ariko agahanwa hagendewe ku bihano bitangwa ku batarageza imyaka y’ubukure kuva ku myaka 14 kugeza ku mwana utarageza ku myaka 18 (minor), ni na cyo gihano gitangwa ku mwana wasambanyije undi iyo bari mu cyiciro cy’imyaka 14 kugeza ku myaka itarenze 18 iyo yabikoze akoresheje ikiboko cyangwa ibikangisho.

Iyi ngingo ya 54 y’itegeko iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ibijyanye n’impamvu nyoroshyacyaha (Mitigating circumstances) aho abakoze ibyaha batarageza ku myaka 18 bashobora koroherezwa ntibahanwe nk’abantu bakuru. Dore ibihano itegeko riteganya kuri bo:

Ahabwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi (10) ariko itarenga cumi n’itanu (15) iyo yari guhanishwa igifungo cya burundu.

Ahabwa igihano kidashobora kurenga kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano yagombaga guhanishwa, iyo yari guhanishwa igifungo kimara igihe kizwi cyangwa igihano cy’ihazabu. Urugero rw’igihano kizwi twatanga kugira ngo byumvikane neza, iyo yagomaba wenda guhanishwa gufungwa imyaka 20 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igifungo gihwanye n’imyaka 10.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa icyitso iyo cyari gifite nibura imyaka cumi n’ine (14) y’amavuko ariko kitarageza ku myaka cumi n’umunani (18) mu gihe icyaha cyakorwaga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button