Amakuru

Rusizi:Umurenge wa Bugarama wahembwe nkuwahize iyindi mu isuku

Ni igikorwa cyabereye ku kibuga cya Pera mu mudugudu wa Pera mu mudugudu wa Sangano mu kagari ka Pera mu murenge wa Bugarama kiyoborwa n’ubuyobozi bw’akarere.

Ni igikorwa cyateguwe n’akarere ka Rusizi muri Gahunda yo kujyanamo himakazwa isuku nkuko  muri aka karere ka Rusizi bafite agashya kitwa:”Umwanda si uw’i Rwanda;isuku ni ikirezi cyacu.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwahembye umurenge wa Bugarama kubwo kwesa umuhigo w’isuku mu karere ka Rusizi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kivupost bavuze ko urebye aho umurenge wa Bugarama ugeze mu isuku hari intambwe yatewe himakazwa umuco wo kugira isuku.

Abaturage bavuze akari ku mutima wabo nyuma yo kwegukana igikombe.

Uwimana Valentine ni umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Bugarama akaba utuye muri uyu murenge  wegukanye igihembo cy’isuku mu karere kose ka Rusizi;avuga ko nubwo isuku bayikangurirwa gusa nk’umwerera Mana w’Umukristo muri ADEPR  isuku kuri ibo ibanza imbere.

Uwimana Valentine umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Bugarama

Ati:“Mu Bugarama umuco w’isuku twawushyize imbere aho usanga mu ngo zacu(imiryango )yacu dukeye yaba abana n’abagore bacu;si ibyo gusa kuko usanga twitabira imihanda y’isuku mu midugudu yacu tubarizwamo ;duharura imigenderano ;dukora amasuku ku mavomero yacu.”

Yavuze kuri we nk’umwerera Mana usengera muri  ADEPR isuku kuri bo iza ku mwanya wa mbere nkuko amategeko shingiro y’idini nayo  abigena.

Ati:Njye nk’Umuyisiramu isuku iza mbere kuko mu byambere dukangurirwa isuku irabanza;nta muyisiramu cyangwa umuyisiramukazi wakagaragaweho Umwanda niyo mpamvu kuri twe isuku ni ibanze;wareba mu murenge wa Bugarama ntawabura kuvuga ko abayisiramu biganje.”

Shemsa Iganze ni Umudamu wo mu murenge wa Bugarama avuga ko umugore mwiza arangwa n’isuku ituma umugabo we cyangwa nabamubona babona ko acyeye.

Aganira na kivupost yagize ati:

“Nta mugore (Umudamu )wagakwiye kuba arangwa n’umwanda;yakagombye kurangwa n’isuku yaba ku myenda no ku mubiri rero abagore bo mu Bugarama turacyeye ntawabura kubivuga ;iryo naryo ni ibanga ababonye ko twesheje umuhigo w’isuku batibeshye.”

Abajijwe ibikorwa bakora nk’abadamu mu rwego rwo guharanira isuku yagize ati:

“Twe nk’abadamu usanga mu ngo z’umudugudu tubamo dukora amatsinda y’isuku ;nta rugo rukirangwamo nyakatsi ;usibye nibyo usanga twitabira ibikorwa by’isuku bitandukanye byaba ibya rusange n’ibiduhuriza hamwe nk’abadamu na’abaturage muri rusange.

Hahembwe hanashimwa Umuryango wabaye indashyikirwa mu guharanira isuku n’isukura wa Bwana Thicien Nsengumuremyi

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Vincent de  Paul Nsengiyumva avuga ko kuba batwaye ibihbo bine byose ari umuhate n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa n’udushya bihaye mu nzego zose w’umurenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama avuga ko ubufatanye aribwo bawatumye baba abambere bagahabwa ibikombe bine.

Ati:”Nko kurwanya igwingira ry’abana twihaye umukoro wo kugabura abo bana buri wese agafatwa uwo agomba kwitaho kugeza ubwo bavuye mu igwingira ”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga avuga ko kuba umurenge wa Bugarama wahawe ibihbo bikwiye kubera indi mirenge urugero bagashyira imbaraga mu isuku avuga ko buriya iyo abaturage babonye umurenge wabo wahawe moto bituma bagirira icyizere umurenge wabo.

Dr Anicet Kibiriga Mayor w’Akarere ka Rusizi.

Ati:”Iyo abaturage babonye umurenge wabo wahawe igihembo cya moto bituma bagirira Ubuyobozi bwabo icyizere n’indi mirenge irebereho ;ikindi Kandi isuku ihera kuri njye niba ubonye icupa mu muhanda ritore eishyirwe ahabugenewe.”

Dr Anicet Kibiriga avuga ko igwingira mu karere hose ryari kuri 30% gusa ku bw’ubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye igwingira rimaze kugera kuri 19%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button