Rusizi:Umukozi wa Sacco Gitambi aravugwaho kwiba amafaranga y’umunyamuryango
Ejo hashize ku wa 22 Kanama 2024 nibwo Umunyamuryango wa Indatwa Sacco Gitambi witwa Niyinderera Costasie yagiye kuri konte ye agiye kubikuza amafaranga ye yarari kuri konti agatungurwa no kutayasangaho.
Mu makuru kivupost yamenye nuko uyu mukecuru Niyinderera Costasie yatiye umugabo wo muri ako gace umurima w’igishanga wo guhinga ;nkuko bisanzwe bigenda akishyurwa amafaranga y’umusaruro kuri konte ya Nyir’umurima iri muri Indatwa Sacco ya Gitambi bagerayo bagakorerwa amarorerwa.
Bivugwa ko uyu mukecuru Niyinderera Costasie akihagera yarategereje abona abandi bahabwa serivise yo kubikuza ariko we akibaza impamvu atagerwaho bityo abaza umukozi wa Indatwa Sacco witwa Ukwiye Elina ko yamufasha akamubikurira bityo amuha agatabo akomeza ategereje.
Uyu munyamuryango akigerwaho yabwiwe na Ukwiye Elina(Cashier)ko nta mafaranga ye ari kuri konti bitandukanye nibyo yabwiwe n’ushinzwe kwakira abakiriya uzwi ku izina rya Customer Care )wabonyeho amafaranga ibihumbi ijana na mirongo inani biri kuri konti.
Abari bahari batanga ubuhamya
Havugimana Vianney ni umuturage wo mu kagari ka Hangabashi mu murenge wa Gitambi ;avugana na Kivupost yavuze ko we yageze kuri Sacco uwo mukecuru waruje kureba amafaranga ahari ;agahamya ko yarahari atabonye Costasie ahabwa amafaranga dore ko yabanje guhabwa Serivise mbi .
Ati:”Njye narimpibereye uko yaje naramubonaga ;yagiye kwa Castomer Care abaza niba amafaranga ari kuri compte ye ;abwirwa ko ariho bituma atonda umurongo nk’abandi ndetse hari nabo yariyaranze kugera kuri Sacco bamuciye ho ;mbere yuko agera kwa Cashier Ukwiye Elina abanza amuha agatabo nibwo abwiwe ko nta mafaranga ahari .”
Yakomeje avuga ko nyuma yaje gusubira kwa Cashier abwirwa noneho ko yamubikuriye amafaranga akayamuha bitandukanye na mbere amubwira ko nta mafaranga ariho.
Ati:”Yasubiyeyo Cashier amubwira ko noneho yamubikuriye amafaranga ayamuhaye Kandi ntayo yamuhaye ;ibyateye impaka bituma habaho ko uwo mubyeyi asakwa birangira batamusanganye ayo mafaranga kuko atigeze ava muri icyo kigo cy’imari.”
Presida wa cooperative Indatwa Gitambi avuga ko ariko uyu mukozi asanzwe avugwaho ubujura.
Theogene ni Presida wa Sacco Indatwa Gitambi yabwiye Kivupost ko hari tariki 7 Kanama 2024 ; umunyamuryango Niyinderera Costasie aza kubikuza amafaranga 180000 aturuka ku musaruro w’umuceri yariyaratiye umuturanyi ;ageze kuri Sacco abwira na Castomer Care ko ayo mafaranga atabona kuri Compte.
Uyu muyobozi wa Sacco Yakomeje avuga ko akibwirwa ko amafaryari kuri Compte yategereje kimwe n’abandi gusa birangira abo bahagereye rimwe bamutambukaho Niko kubaza Cashier Elina impamvu ;Cashier ahita amusaba agatabo ke;nyuma nibwo Elina yaje kumubwira ko nta faranga narimwe ririho
Ati:”Yatunguwe no kubwirwa ko nta mafaranga na rimwe ririmo kuri compte ye bitandukanye nibyo yabwiwe na Castomer Care Ushinzwe kureba icyo compte ibitse ;imvururu ziba ziratangiye.
Gusa si uwo Costasie Niyinderera gusa ahubwo bivugwa ko abaturage batakaga ko uyu Ukwiye Elina yarasanzwe avugwaho ko yiba amafaranga y’abagenerwabikorwa ba Saza neza bazwi nkaba (DS) nkuko bamwe bahoraga bataka
Uyuuyobozi avuga ko ibyo abo bakecuru bahoraga bataka batabihaga agaciro dore ko nta bimenyetso bifatika byagaragaraga.
Ati:”Baratakaga ariko nta bimenyetso simusiga byagaragara;niyo mpamvu nk’ubuyobozi tutabihaga agaciro gusa tukamenya ayo makuru.
Umucungamurungo wa Indatwa Sacco Gitambi yemeza iby’aya makuru akavuga ko inzego zibishinzwe zirikugikurikirana
Ati:”Ayo makuru niyo gusa inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana ”
Ubuyobozi bw’umurenge buramara abaturage impungenge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitambi Bwana James Manirarora avuga ko ahumuriza abaturage ko amafaranga yabo acunzwe neza ko ikibazo cyuwavuzwe ubujura inzego z’ibjshimzwe zirikugikurikirana.
Ati:”Ikibazo twarakimenye nk’umurenge tukaba duhumuriza abaturage gukomeza kugana Sacco yabo ; amafaranga yabo acunzwe neza nuvugwaho ubujura ari ikibazo cye bwite agikurikiranwaho n’inzego z’ibjshimzwe.”
Ni kenshi mu gihugu hagiye humvikana ibigo by’imari bya Sacco byibwa n’abakozi babyo gusa ugasanga abacyekwaho ubwo bujura bakurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakabiryozwa.
Twiteguye kurwanya #mpox nkuko twahanganye n’ibindi byorezo :-Dr Sabin Nsanzimana Minister of Health/Rwanda