Rusizi:Umugabo yasanzwe mu mashyuza yapfuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23Ugushyingo 2024 nibwo amakuru yamenyekanye atanzwe n’abaturage avuga ko hari umugabo wasanzwe mu mashyuza aherereye mu mudugudu wa Rukamba mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye.
Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 gusa kugeza ubu amazina ye akaba ataramenyekana.
Mu baturage baganiriye na Kivupost bavuze ko amashyuza akunze kwica abantu nubwo we batahamya ko ariyo yamwishe ko inzego arizo zizabihamya.
Ndagije Igance twasanze ku mashyuza yavuze ko mu mezi abiri ashize nabwo hagaragaye umurambo w’umugabo nawe wasanzwemo yapfuye.
Ati:”Mu mezi abiri ashize nabwo hari umugabo wasanzwemo yapfuye bicyekwa ko ari amashyuza yaba yamwishe icyacyetswe ko ari ukumukurura.”
Uyu Igance avuga ko hari aho utarenga iyo woga dore ko iyo uhageze hari igihe wumva amashyuza ari kugukurura ibishobora kukuviramo gupfa.
Ni amakuru yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mashyuza Madame Esperance Murekatete aho avuga ko amakuru bayamenye mu gitondo ko hari umugabo wabonye n’abaturage yapfiriye mu mashyuza akaba aribwo batabaraga.
Ati:”Amakuru twayamenye muri iki gitondo ubwo abaturage bajyaga mu isoko babonye umurambo mu mashyuza aba aribwo twihutira gutabara gusa dusanga yapfuye koko.”
Tuributsa abaturage ko bagomba kwirinda icyatuma bajya koga mu mashyuza dore ko biteza impanuka nubwk usanga hari abaturauka ahandi baza koga mo bityo bigakurura impanuka za hato na hato nugiyeyo nta gende wenyine ku buryo mu gihe cy’impanuka amakuru ahita amenyekana hakaba hakorwa ubutabazi bw’ibanze.