Rusizi:Ukekwaho kuba igihazi yafashwe agiye gutobora inzu y’ubucuruzi
Ahagana i saa tatu na mirongo ine n’itanu z’ijoro Kubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage hafashwe uwitwa Niyokwizerwa Beaucoup Reponse wimyaka 18 mwene ;Hakizimana Alphonse na Mukankusi Priscilla bo mu mudugudu wa Site mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ucyekwaho gutobora inzu icururizwamo ibicuruzwa bitandukanye byuwitwa Sindayiheba Fabien.
Amakuru atangwa nabageze aho uwo ucyekwaho ubujura yafatiwe bavuga ko yafashwe yuriye inzu y’ubucuruzi yuwitwa Ndimubanzi Fabien iri mumudugudu wa Site.
Amakuru kivupost yamenye avuga ko uwo mujura yaragambiriye kwiba amafaranga uwo mucuruzi yaraye acuruje dore ko buri wa kabiri muri iyo centre haba hari isoko.
Ati:”ku wa kabiri haba hari isoko akaba ariyo mpamvu hari panzwe kwiba uwo mucuruzi bitewe nuko aba yacuruje cyane yabonye abakiriya.”
Amakuru aturuka mu nzego z’ibanze avuga ko asanzwe ari igihazi yananiranye ,kandi amaze ukwezi kumwe afunguwe aho yaramaze umwaka muri gereza ya Rusizi.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru uwafashwe yajyanywe kuri RIB /station Nyakabuye kugirango iperereza rikomeze.