Amakuru

Rusizi:Ufite ubumuga yafashwe ku ngufu bimuviramo kubyara

Nirere Dativa wo mu mudugudu wa Cyamura mu kagari ka Mashyuza ufite uburwayi bwo mu mutwe avuga ko abana n’agahinda gakabije nyuma yuko afashwe ku ngufu ibyamuviriyemo kubyara umwana.

Icyemezo cya Nirere Dativa kigaragaza uburwayi bwe cyatangiwe ku Bitaro bya Mibilizi

Nirere Dativa avuga ko hari ku itariki 12 Kanama 2023 yagiye koga mu Mashyuza ahahurira n’umugabo witwa Elias Mutabazi wo muudugudu wa Kankuba mu kagari ka Mashesha mu murenge wa Gitambi akamufata ku ngufu bikamuviramo gutwita ibyatumye abyara umwana tariki ya 5 Gicurasi 2024 kuri ubu umwana akaba afite umwaka n’amezi abiri.

Nirere avuga ko kuba afite ubumuga bwo mu mutwe akaba yaranabyaye atabiteguye ari ibintu byamugizeho ingaruka ku mibereho ye akaba atungwa nibyo avuye gusabiriza .

Ati:”Nirirwa ngenda nsabiriza kugirango mbone icyatunga umwana ;mu rugo ntibishoboye ;turabacyene bityo nkaba nirirwa nsabiriza kugirango ndebe ko nabona icyo ndya kizana amashereka y’umwana wanjye;nabyaye nyuma yuko mpuye n’umugabo witwa Elias wo mu mudugudu wa Rwankuba amfata ku ngufu bimviramo kubyara.”

Nirere avuga ko akimara gufatwa ku ngufu yahitiye ku bugenzacyaha ajya kurega uyu Elias Mutabazi ;arafatwa ariko nyuma aza kurekurirwa ku Muganza.

Ati:”Nagiye gutanga ikirego ndakirwa n’aba Rib bakorera I Nyakabuye;nsubiye kubabaza bambwira ko Dossier yanjye iri ku Muganza ;njyayo nsanga nibyo Koko gusa nyuma nza gutungurwa nuko yaje kurekurwa.”

Asaba inzego zitandukanye kuba zagira icyo zikora kugirango umwana yabyaye agire uburenganzira nk’ubwabandi byaba nangombwa hagakorwa ibizanini by’isano muzi(DNA Test) hakamenyekana niba uwo mwana ari uwa Elias bityo akareka guharirwa inshingano atanashoboye.

Ati:”Nsaba ko haba ibizamini uyu mwana agapimwa nuwamfashe ku ngufu agapimwa bigatuma umwana wanjye nawe agira uburenganzira nk’ubwabandi nkava mu rujijo.”

Ababyeyi be bavuga iki?

Niyonsaba Judithe ni Mama wa Nirere avuga ko ahangayikishijwe n’imibereho y’uyu mwana aho Nyina umubyara afite ubumuga anafata imiti mu Bitaro bya Mibilizi ugasanga kubaho ari ibibazo bikomeye dore ko Nyina avuga ko Nirere yarangiye kugira ikibazo cyo kubura igituza(amashereka umwana we yonka).

Nirere Dativa n’ababyeyi be ubwo Kivupost yabasuraga aho batuye

Ati:”Ntewe impungenge n’ubuzima bw’uyu mwana bitaretse na Nyina;Nkubu kubera kubura icyo Arya yarangiye kubura amashereka ugasanga umwana arabura ibimutunga.”

Akomeza avuga ko Nyina ubyara uyu mwana yirirwa azerera kubera uburwayi bwo mu mutwe akamutaho umwana agasaba ko yafashwa hakamenyekana Ise w’uyu muziranenge Wenda akamufasha kumurera bikaba bizwi ko umwana ari uwarunaka.

Ati:”Umwana akimara gufatwa ku ngufu twegereye RIB Nyakabuye baradufasha ;tujyanwa I Mibilizi kuri Isange One Stop Center kugirango harebwe niba nta burwayi yandujwe gusa twasanze ari ntabwo turataha ;batubwira ko tuzasuburayo nibwo nyuma yuko dusubiyeyo twasanze uyu Nirere atwite nibwo nyuma yaje kubyara;gusa uyu mwana arandushya kubera Nyina afite uburwayi bwo mu mutwe no kuba Ise yaraje kurekurwa ariko hatamenyekanye Ise w’umwana nabwo ubwabyo ni ikibazo turasaba ko uwo mugabo yafatwa agapimwa hakanenyekana niba umwana ari uwe dore ko umukobwa wanjye avuga ko ariwe wamufashe ku ngufu.”

Inzego z’ibanze zibivugaho iki?

Amakuru aturuka muri ibyo bice avuga ko inzego z’ibanze nazo zihangayikishijwe n’uyu Nirere Dativa wabyaye umwana ariko akaba arwaye indwara yo mu mutwe bakabona ku ruhande rwabo baragize icyo bakora kugirango ikibazo cy’uyu Nirere kigezwe ku nzego z’ubutabera kugirango ahabwe ubutabera.

Izi nzego zivuga ko kuva uyu Nirere yafatwa ku ngufu bagiye mu kibazo cye kugeza ubwo uwacyekwaga kumufata ku ngufu afashwe gusa bakongera kumubona yidegembya mu gihe gito.

Bavuga ko Kandi icyari gikwiye kwari ukumenya nyirizina isano Muzi iri hagati y’uyu mwana wavutse na Se(Ucyekwaho gufata Nirere ku ngufu)maze ibizamini bya Guhanga bigashingirwaho hemezwa cg hahakanwa ko uyuwana ari uwe(Mutabazi Elias)

Izi nzego zisaba ko mu gutanga ubutabera bwuzuye hakorwa isuzuma maze rigatanga igisubizo cyirambye kugirango Nirere abone ubutabera bwuzuye hakamenyekana Ise w’uyu mwana.

Nyir’ubwite(Ucyekwa)avuga iki?

Twagerageje kuvugisha Mutabazi Elias uvugwaho gufata ku ngufu uyu ufite indwara yo mu mutwe Nirere Dativa ntibyadukundira gusa ku murongo wa Terefoni avuga ko nta mwanya w’ibyo afite.

Ati:”Nta mwanya mfite w’ibyo.”

Itegeko ribivugaho iki?

Imiryango itandukanye ireberera abafite ubumuga ihirimbanira ko abafite ubumuga nabo bafatwa nk’abandi banyarwanda hakurikizwa amategeko agenga abandi banyarwanda ndeste aho usanga nukora ivangura rishingiye ku bumuga hari ingingo zihana zibagonga.

Ingingo ya 136 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ivangura n’icyo gukurura amacakubiri ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni 13,24 z’abatuye u Rwanda, muri bo abagore bafite ubumuga ni 216.826 na ho abagabo bakaba 174.949.

Icyakora iyo mibare ni iy’abantu bafite ubumuga bari hejuru y’imyaka itanu, bivuze ko nta mibare nyirizina y’abantu bose bafite ubumuga mu Rwanda ihari, ibikomeje kuba ikibazo bijyanye no gushyira mu bikorwa imishinga ibagenewe.

Aha twabasanze mu rugo aho batuye

Umva inzira yo gusambanywa ku ngufu Dativa Nirere yaciyemo kugeza ubwo atewe inda;twamusuye turaganira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button