Rusizi:Ubuse Kagame nzamubwira iki?:Imvamutima z’umuturage nyuma yo kumena Filtre iyungurura amazi.
Mu cyumweru gishize nibwo mu murenge wa Nyakabuye wo mu karere ka Rusizi hatanzwe Filter ziyungurura amazi ku baturage batuye muri uwo murenge nkuko n’ahandi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi byakozwe.
Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya “Tujyanemo”akarere ka Rusizi kihaye mu rwego rwo gucyemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage nkuko Umutoza w’ikirenga akaba n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame abikangurira abayobozi bo mu nzego zitandukanye.
Tariki ya 22 Ugushyingo 2023 nibwo Nyirantezimana Laurence umukecuru w’imyaka 78 wo mu mudugudu wa Barenga mu kagari ka Nyabintare mu murenge wa Nyakabuye yageze mu isantere ya Ruguti iherereye mu kagari ka Kamanu muri uwo murenge ;Filter yarateruye iba ihanadutse ku mutwe irameneka ahita agira ati:”Ubuse nzabwira iki Kagame?”
Ni imvugo yakoze ku mitima ya benshi bituma bibaza icyaba gitumye avuga gutyo gusa agaragaza ko byose ari amarangamutima yo kuba inkunga bagenewe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika imetse.
Nyirantezimana Laurence aganira na kivupost yavuze ko nyuma yuko Filtre yahawe n’umukuru w’igihugu nk’impano imenetse yahise yumva ko ahombye Kuko atakaje impano y’ikirenga ikomeye.
Ati:”nanywaga amazi yanduye ;mpawe iki gikoresho nahise numva nciye ukubiri n’amazi yanduye ;ni impano ikomeye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye none iramenetse?gusa nasubiye mu nzego z’ibanze mbatekerereza ikibazo nagize banshumbusha indi.”
Uyu mukecuru akomeza avuga ko nyuma yo gushumbushwa indi agiye kuyifata neza ;akayibungabunga kugirango ashyike ku cyatumye hatekerezwa ku itangwa ry’ibi bikoresho bisukura amazi yanduye akaba amazi meza .
Mu karere ka Rusizi hamaze umunsi hatangwa ibikoresho bisukura amazi bizwi ku izina rya Filtre ku baturage bo mu mirenge itandukanye mu rwego rwa Gahunda ya Tujyanemo aho abafatanyabikorwa batandukanye biyemeza umusanzu runaka mu gucyemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Uwomucecuru iyatabona Indi,yarahombye cyane,nago yarikujya ajyama asinzire,.