Amakuru

Rusizi:Ntibavuga rumwe kuri Primus ihabwa ababyeyi babyaye igafasha kuzana amashereka

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rusizi ntibavuga rumwe ku nzoga ya “Primus”ikorwa n’uruganda rwa Bralirwa Plc bivugwa ko ifasha umubyeyi wabyaye kugira amashereka menshi iyo ayihawe akimara kubyara.

Mu babyeyi baganiriye na kivupost bavuga ko iyo nzoga ifasha kuzana amashereka ku babyeyi babyaye bakagira amashereka menshi ni mugihe ku rundi ruhande abandi bavuga ko iyo itabonetse urwagwa rwa kinyarwanda narwo rufasha.

Mukarukundo Genevieve ni umuturage wo mu murenge wa Nkungu avuga ko akibyara yayinyoye muri icyo gihe akaba yarafite amashereka macye gusa aza kwiyongera.

Ati :”Narayinyoye nabuze igituza(amashereka)aza ari menshi ku buryo nabonye impinduka rero mbona hari icyo yamfashije.”

Undi muturage witwa Domitienne Madamu avuga ko atemera iyo nzoga ahubwo yemera ko ivura ikigi (kuribwa mu nda)akavuga ko yafashije umukazana we waribwaga mu nda akoroherwa kugeza akize.

Ati :”Njye narwaje umukazana arabyara ;abyara atabazwe gusa azakurwara kuribwa mu nda (ikigi)muhereza inzoga ya Primus aroroherwa arakira rero njye nuko mbizi.”

Mu babyeyi basaga 50 babajijwe n’ikinyamakuru kivupost abasaga 40 bavuze ko ubwo buryo bw’inzoga ya Primus babugerageje bukabafasha gutyo bakaba bemera ko uwo ari umuti ufasha.

Inzobere mu buvuzi zibivugaho iki?

Abahanga mu buvuzi bavuga ko ibyo ataribyo ahubwo ko ari ibyo abaturage bafata nkaho ari ukuri bigira ingaruka ku mubyeyi no Ku mwana icyarimwe.

Ati :”Ntabwo waha umubyeyi ukibyara inzoga atarakomera wumve ko uri mu kuri;ikigeretseho ntabwo Umwana ukivuka atangizwa kunyweshwa inzoga kuko imugiraho ingaruka mu mikurire ye ahubwo ishobora no kumutera ibindi bibazo.

Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana zivuga ko umwana atungwa nibyo nyina yariye bityo umwana atagaburirwa inzoga yaciye mu mashereka ya nyina dore ko ariyo ndyo yuzuye y’umwana ahabwa kuva akivuka.

Ubusanzwe bizwi ko imyitwarire n’ibikorwa by’umubyeyi mu gihe atwite bigira uruhare ku mwana atwite, ikimenyerewe cyane kikaba ari ibijyanye n’ubwenge nimitekerereze ye ariko ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwerekanye ko byagira n’ingaruka ku mikorere y’imyanya ndangagitsina ye.

 

Nk’uko byatangajwe na Dr Dick Swaab umuhanga akaba n’umwarimu w’amasomo ajyanye n’ubuzima n’imikorere y’ubwonko wigisha muri Kaminuza ya Amsterdam, kunywa itabi, ibiyobyabwenge, inzoga nyinshi ndetse no kuba ahantu hari ikirere cyandujwe n’ibyuka bihumanya ku mubyeyi utwite, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana atwite harimo kuba umwana yazavukana kamere yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina (lesbian & gay, hakiyongeraho n’uko avukana ubushobozi bw’imitekerereze buri ki kigero cyo hasi.

Mu bindi bivugwa muri ubu bushakashatsi, harimo ko abagore batwite iyo bahuye n’umunaniro ukabije ndetse n’ubuzima bubagora cyane, ibyo nabyo bishobora kubongerera ibyago byo kubyara abana bafite kamere yo kuryamana n’abo bahuje ibitsinda, bitewe n’uko umunaniro ukabije (stress) w’umubyeyi utwite ugira uruhare runini ku misemburo y’imyanya myibarukiro y’umwana atwite.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakabuye giherereye mu karere ka Rusizi Bwana Niyimfasha Didace avuga ko ibyo abaturage bibwira ataribyo.

Ati :”Ibyo bavuga sibyo ;ni “mentalité”ni ukubeshya.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)kivuga ko kugira ngo umubyeyi  asigasire ubuzima bw’umwana bisaba gutangira kare umwana agisamwa. Ni ngombwa gufata amafunguro arimo intungamubiri, ukirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Ni ngombwa kandi ko umubyeyi yisuzumisha kenshi kugira ngo harebwe uko ubuzima bw’umwana buhagaze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button