Amakuru

Rusizi:Bakanguriwe kuboneza urubyaro

Rusizi:Bakanguriwe kuboneza urubyaro

Mu biganiro Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya19 Kamena 2024 hagarutswe ku baturage bafite umuco mubi wo kubyara abana b’indahekana kugirango bahabwe ubufasha Leta ibyaha.

Yabigarutseho ubwo yaganiraga nabo baturage kuri gahunda za Leta zimaze kugezwa ku baturage n’izindi gahunda zibategangirijwe gusa abagira inama yo kurwanya kubyara indahekana ahubwo hakabaho kuboneza imbyaro.

Muri ibi biganiro abaturage bavuze imyato Leta yabagejeho ibikorwa remezo burimo amazi ;amashanyarazi;Inkunga ya VUP yo kwikura mu bukene n’ibindi bikorwa byinshi byagarutsweho.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza mu karere ka Rusizi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi yavuze ko igwingira ry’abana rishobora guterwa no kubyara indahekana ;akomoza ku bagore usanga babyara buri mwaka kugirango bahabwe Inkunga Leta ibagenera avuga ko uwo ari umuco mubi ahubwo ko bakagombye kuyoboka gahunda Leta yabashyiriyeho yo kuboneza urubyaro aho abaturage bagiye begerezwa ibigo nderabuzima n’amapostes de Sante abafasha.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi Madame Anne Marie Dukuzumuremyi aganira n’abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye

 

Ati:”Nimureke uwo muco wo kubyara buri mwaka kuko umwana iyo yagize igwingira no Kwiga ku mwana bidashoboka ;nkaba mbasaba kuyoboka gahunda yo kuboneza imbyaro izarinda igwingira kubana.”

Uyu muyobozi yavuze ko Leta y’u Rwanda ikunda icyateza umuturage wayo akamaro avuga ko ibigo nderabuzima n’amapostes de Sante begerejwe agomba kubafasha guhabwa Serivise z’Ubuzima ku buryo bworoshye.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button