Rusizi:Mu bukangurambaga bwa RIB hagaragajwe ko uwatanze amakuru ahigwa bukware
Uyu munsi tariki ya 26 Kanama 2024 nibwo n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangiye ubukangurambaga bwo gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko
Ni igikorwa cyatangiriye mu mudugudu wa Gatuzo mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi;kikaba cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zo mu nzego z’ibanze ;inzego za Police n’inzego z’urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.
Mu bibazo byabajijwe havuzwe uburyo abaturage batanga amakuru ku bujura bukorwa bikarangira uwacyetsweho ubujura arekuwe ariko yagera mu mudugudu agatangira ahiga bukware uwamutangiye amakuru kugirango afungwe.
Muhashyi Jean utuye mu mudugudu wa Sanganiro mu kagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza avuga ko hari umujura aherutse gutangira amakuru bikarangira uwo yayatangiye arekuwe akaba amubwira ko azamwitura.
Muhashyi ati:”Njyewe hari umujura natangiye amakuru ko yibye ;nibyo yibye arabifatanwa birangira afunzwe gusa nyuma aza kurekurwa yirirwa ambwira ko azabinyishyura.”
Ambwira amagambo atandukanye avuga mu bihe bitandukanye ko nzabyishyura;nkibaza uburyo uru Rwego rw’Ubugenzacyaha rudusaba gutanga amakuru ariko ugasanga ni wowe ubuhangayikiyemo.
Ati:”Nanone twahuye ambwira ko kuba naramutangiye amakuru bizangiraho ingaruka abivuga mu bihe bitandukanye ko azangirira nabi ;ese ubu nzaba uwande?bituruka ku makuru.”
Ntirenganya Jean Claude ni Umukozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha( RIB) mu ishami rishinzwe gukumira ibyaha yabwiye abaturage ko uru rwego rukorana n’abaturage mu gusangira amakuru ;ahamya ko ntawe ukwiye kuzira ko yatanze amakuru.
Ati:”Abaturage bakorana neza na RIB basangira amakuru rero ntawe ukwiye kuzira ko yatanze amakuru;aho bizagara bizakurikiranwa.”
Umva uko yatekewe umutwe akamburwa n’abameni biyitiriye abakozi bo ku butaka butagatifu bw’i Kibeho