AmakuruIyobokamana

Rusizi:Mgr Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu yandikiye abakirisitu ibaruwa ya gishumba;yitezweho iki?

Umwepisikopi wa Cyangugu, Musenyeri Sinayobye Edouard, yandikiye abakirisitu Igitabo yise ‘Ibaruwa ya Gishumba’, kivuga ku bibazo by’umuryango kikaba gikubiyemo inama n’uburyo bwo gufasha abagiye kurushinga, kubanza kumenyana no kwiga uburyo bwo kubana neza, mu rwego rwo kwirinda ibibazo bivuka mu ngo zikimara gushingwa.

Iki gitabo cyamuritswe tariki 22 Gicurasi 2023 muri Novisiya y’Abayezuwiti, iherereye i Kamembe. Ikaba ifite umutwe ugira uti “Twubake umuryango mwiza isoko y’Ubukrisitu buhamye”.

Kwandika inyigisho zikubiye muri iki gitabo, Musenyeri Sinayobye vuga ko yabitekereje mu gihe cya Sinodi, ubwo basuraga abakirisitu mu ngo bakabagezaho ibibazo bafite, bituma yemeza ko umwaka w’ubutumwa wa 2023/2024 uzaba umwaka wahariwe umuryango.

Musenyeri Edouard yasobanuye ko hakubiyemo ibice bitatu, birimo inyigisho n’inyandiko ku muryango, ibibazo byugarije umuryango n’iteganyabikorwa ry’ubutumwa bw’umuryango muri Diyosezi ya Cyangugu.

Mgr Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Cyangugu

Hakubiyemo kandi ubumenyi bugamije gufasha abasore n’abakobwa bafata umwanzuro wo gushinga urugo, kubanza kumva neza inshingano bagiye kwinjiramo, bityo bikaba byagabanya ibibazo byugarije imiryango, gucana inyuma, ubusinzi, kutizerana, kutabwizanya ukuri n’izindi ngeso zituma abantu batabana neza.

Ati “Njya kwandika iyi baruwa nasanze hari ibikwiye kwibandwaho birimo kuba inyigisho zihabwa abagiye kubana zidahagije, ndetse abafata uyu mwanzuro usanga bahubuka bashingiye ku bintu bitandukanye birimo ubutunzi, hadashingiwe ku rukundo bigatuma ingo zisenyuka zitamaze kabiri”.

Ati “Nsanga dukwiye rero kwikebuka tugashaka uko twarushaho kubongerera ubumenyi, bityo bakinjira mu bintu babanje gutekerezaho ubwabo”.

Musenyeri Sinayobye avuga ko mu isesengura yakoze, yasanze impamvu ingo zigenda zisenyuka cyane zitaramara kabiri, biterwa n’amahitamo y’abagiye kurushinga usanga bamenyana mu gihe gito, bagahita bafata umwanzuro wo kubana, batabanje kumenya niba bazihanganirana mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Yungamo ko muri iki gitabo hakubiyemo ibishobora gukoreshwa nk’imfashanyigisho, yunganira inyigisho zihabwa abagiye kurushinga, hagamijwe kubongerera ubumenyi no gufata umwanzuro nyawo ukwiye.

Imanishimwe Venantie avuga ko ibikubiye muri iki gitabo bizafasha kumva ko kubaka urugo atari ibyo kwirukira, ko abubaka urugo bakwiye kujya bategurwa neza, bakagira umwanya wo gukundana no kwiga uhagije.

Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bagwire Solange, avuga ko iki gitabo kizafasha mu gusigasira umuryango no kurandura amakimbirane, abangamira imibanire myiza y’abagize umuryango.

Ati “Inyigisho zizadufasha gukemura ikibazo cy’abakobwa baterwa inda imbura gihe, n’ibindi bibazo bitandukanye bahura na byo, bikomoka ku kuba ababana batabanza kwigishwa neza.

Mu Karere ka Rusizi habarurwa imiryango 954 ibanye nabi, hakaba hateganywa kuzifashisha nyigisho zikubiye muri iki gitabo, kugira ngo amakimbirane akemuke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button