Amakuru

Rusizi:Meya Kibiriga yasabye ikindi cyiciro cya world Vision

 

Mu gikorwa cyo kwishimira ibyo abagenerwabikorwa ba World Vision bagejejweho cyabereye mu murenge wa Muganza ku wa kabiri w’icyumweru gishize;Umuyobozi W’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiriga yasabye ko world Vision yakongera igihe ifite muri Kano Karere mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imibereho Myiza y’abaturage.

 

 

Ibi Meya arabiviga mu gihe uyu mushinga wa World Vision wakuye abaturage b’imirenge ukoreramo mu bukene utaretse no guhindura imyumvire y’abaturage aho yagarutse ku kuba uyu mushinga warahaye ingo zisaga ibihumbi mirongo itandatu zabonye amazi meza babikesha uyu mushinga.

Ati :”Turagirango tubashimire ku bw’ibikorwa byiza byavanye abaturage mu murongo w’ubukene;ingo nyinshi zabonye amazi meza zarizikeneye ;ubu he no kurwara indwara zikomoka ku mwanda.”

Meya kandi avuga ko uyu mushinga watanze ibiti by’imbuto mu mirenge itandukanye mu guhangana n’imirire mibi n’indwara ziyikomokaho.

Word vision kandi yatanze akazi ku baturage hakorwa amaterasi mu rwego rwo kunoza ubuhinzi hirindwa isuri itwara ubutaka;nta gushidikanya abakozemo imirimo bikuye mu bukene;bakemura ibibazo bitandukanye nko gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe.

 

Ibi rero Meya Kibiriga arabishingiraho asaba ko World Vision yashinga imizi muri aka karere nk’umufatanyabikorwa mwiza aho asaba ko igihe cyayo cyakongerwa hanatekerezwa kwagurira ibikorwa byayo no mu yindi mirenge idakoreramo.

Akomeza avuga ko bikozwe gutyo byakura abandi baturage b’iyo mirenge mu bukene no kwagura ibitekerezo byabo banahindura imyumvire.

Uyu mushinga usigaje imyaka itanu usoze ibikorwa byawo muri aka karere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button