Rusizi:Kurwanya abasebya igihugu n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,umukoro ku ku ntore zisoje itorero inkomezabigwi icyiciro cya 12
Hari urubyiruko rusoje itorero ry’igihugu mu Nkomezabigwi icyiciro cya 12 bavuga ko nyuma yo gutozwa indangagaciro zitandukanye bihaye umukoro wo kunyomoza abasebya u Rwanda no kurwanya abakwirakwiza ingengabitekerezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Mu baganiriye n’Umunyamakuru wa Kivupost bavuze uburyo ki biteguye guhangana na bene ibyo hibandwa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Irasubiza David urangije amashuri yisumbuye mu ishami rya HEG mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakabwende ruherereye mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi yavuze ko bigiye byinshi mu itorero bamazemo iminsi ibiri harimo gukunda igihugu ,indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda gusa avuga ko umukoro atahanye ari uwo kunyomoza ibihuha bisenya u Rwanda.
Ati:”Nungukiye byinshi muri iri torero birimo indangagaciro na Kirazira bishingiye ku muco wacu w’abanyarwada,ku bw’ibyo rero,mfite umukoro wo guhangana nabasebya u Rwanda baruvuga uko rutari.”
Mutoniwase Hyvette nawe watorejwe muri iri torero ry’inkomezabigwi avuga ko yatojwe byinshi n’abatoza babatozaga gusa akaba yarasobanukiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi icyo ari cyo dore ko mbere yabibusanyaga.
Hyvette Umutoniwase yunzemo ko nyuma yo gusobanukirwa na Jenoside yakorewe abatutsi yafashe ingamba zo kurwanya ingemgabitekerezo ya jenoside cyane cyane kubahembwra urwanga biciye ku mbuga nkoranyambaga.
Ati:”Ndangije kumenya inyito ya jenoside nuko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa nkuko twabisobanuriwe nafashe iya mbere mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera biciye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.”
Avuga ko urubyiruko rwishora mu kubiba urwango no gucami ibice mu bantu butavomye ku isoko, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Nsengiyumva Leonard wize amashanyarazi akaba yatorezwaga mu isobo y’ubupfura avuga ko urubyiruko rugize umubare munini w’abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye gukubitira kure abitwaza kugoreka amateka bakabavuguruza babishingiye ko bafite imiyoboro myinshi yo gucishamo ibitekerezo byabo.
Ati:”Nk’urubyiruko nitwe tugize mubare nyamwinshi wabakoresha Social media ,dufite umukoro wo kurwanya umuco mubi wo gucamo abantu ibice bihembera urwango ahubwo tukaba umusingi wo kubiba amahoro,nushaka kudusubiza muri Jenoside tukamwamaganira kure.”
Ndihokubwayo Jeremie waruahinzwe amasomo(CI) mu itorero kuri Site ya Kiyovu mu murenge wa Nyakabuye yavuze ko nkuko Nyakubahwa Presida wa Repubulika Paul Kagame yabivuze ko intore itojwr iba ibinye ifumbire ,n’urubyiruko batoje rwabonye ifumbire ihagije yo kujya gufasha abandi kumenya indangagaciro n’umuco byarwanda,avuga ko urubyiruko rwagize amahirwe yo gutozwa byinshi nk’akarasisi,amasomo yo gukunda igihugu n’uburere mboneragihugu banatozwa ku kumenya amateka yaranze igihugu cyacu yaba amabi n’ameza basobanurirwa Jenoside yakorewe abatutsi,uko yateguwe nuko yasizwe mu bikorwa.
Ati:”Urubyiruko rwitabiriye itorero rwatojwe byinshi birimo akarasisi ;uburere mboneragihugu banasobanurirwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ,umugambi wo kuyishyira mu bikorwa .”
Uyu muyobozi yakomeja abwira kivupost ko nk’urubyiruko rurangije anashuru mu mashami atandukanye wasangaga hari ibyo rwitiranya ariko kuri ubu rukaba rwaratojwe byinshi.
Ati:”Muri izi ntore hari izarizizi Jenoside yakorewe Abatutsi nabi aho wasangaga hari abaribazi ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu w’1994 ,ntibamenye ko umugambi wayo watamgiye 1959 ,indunduro iba mu w’1994,barasobanukiwe bahabwa ifumbire nyayo nabo bagiye gusakaza hose.”
Kuri Site ya Kiyovu hatorejwe urubyiruko rusaga 145 rwatangiye itorero kuva tariki ya 27 Ukuboza 2024 rikazasozwa ku wa 29 Ukuboza 2024 intore zikurwa ku karubanda zinjizwa mu zindi .
Prezida wa Repubulika yagaruye itorero ry’igihugu tariki ya 16 Ugushyingo 2007,Mbere y’umwaduko w’Abakoloni Itorero ry’Igihugu ryari irerero ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza (ariyo twita Indangagaciro) yatumaga bashobora kubahana, kubana neza, kubana mu mahoro no gusobeka Ubumwe bwabo nka bene mugabo umwe, nk’abavandimwe, nka bene Kanyarwanda.