Rusizi:Kubuzwa gusanura inzu zabo bishobora kubakururira akaga muri iki gihe cy’imvura
Iyo ugeze mu midugudu itandukanye y’umurenge wa Muganza cyane cyane icyikije uruganda rwa Cimerwa wakiranwa amarira y’abaturage bagutakira bakubwira ibibazo bafite bijyanye n’imyubakire ibishobora kubaviramo ingaruka z’impfu
Ibyo babiterwa nuko babona igihe cy’umuhindo cyageze bityo imvura nyinshi ikaba igiye kugwa ibizatuma inzu zidasanuye zishobora kubagwira nkuko babibwiye Umunyamakuru wa kivupost ukorera muri ako gace.
Mu bavuganye nawe bamubwiye ko nyuma yuko uruganda rwa Cimerwa rukomeje kubangamira abaturage babwiwe ko bazimurwa bagahabwa indishyi imyaka yikubise ari hafi umunani bahabwa icyo cyizere cyo kwimurwa.
Aba baturage nabo icyizere cyabo baribagishingiye ko nta nzu cyangwa ubutaka bwasigaye butabaruye bityo bagira icyizere cyuko bagiye kwimurwa vuba na bwangu kugirango nabo boroherwe nubwo kugeza ubu nta Gisubizo gifatika kiraboneka.
Abatuye mu mazu yenda kubagwaho baratabaza
Hari abaturage batuye mu mudugudu wa Shara bavuga ko kubera kutemererwa gusanura inzu zigiye kubagwira dore ko bavuga ko umuhindo watangiye imvura ikaba yarangiye kugwa bakavuga ko ikibazo cy’abo kizwi ariko cyabaye agatereranzamba ka Nyina wa Nzamba.
Maniragaba Aphrodis avuga ko yasabye uruhushya rwo gusanura ariko byabaye iby’ubusa ntarwo yigeze abona ariko yareba akabona abifite barigusabura yabaza bakamubwira ko ibyangombwa babikuye ku karere.
Ati:“Dore nasabye gusanura hashize hafi umwaka ;sinigeze nsubizwa rero nareba NKABONA abandi barasanura amazu yabo nkibaza imvura nigwa uko nzabigenza n’umuryango wanjye bikanshobera;turasaba Presida wa Repubulika wenyine ko yaturenganura.”
Hari abavuga ko bamaze imyaka 7 baramenye ibikoresho mu bibanza byabo ariko bakaba barahebye kuba babona ibyangombwa byo kubaka .
Ignacienne Itangishaka atuye mu kagari ka Shara avuga ko yatunze atafari;umucanga ;amasina n’ibindi bikoresho kugirango arebe ko yakubaka nk’abandi ariko byaranze.
Aganira na Kivupost yagize ati:
“Narunze ibikoresho nshaka kubaka nk’abandi ;imyaka ibaye hafi irindwi ikibanza kiraho cyaramezemo ibyatsi ;urumva turabangamiwe;turasaba Leta ko yatwimura cyangwa ikaduha uburenganzira tukubaka inzu zacu zo kubamo tukareka gusembera.”
Bavuga ko bemerewe gusanura muri metero 500
Mu baturage twaganiriye Bose bikije ku kuvuga ko hari abaturage baribemerewe gusanura nibura ku baturage batuye murietero 500 uvuye ku ruganda rwa Cimerwa ibyo bavuga ko nabyo byemererwa bacye bifite bakanatungamo ka bitugukwaha.
Ati:“Tembera iyi Shara urebe abarikuzamuramo amazu Kandi kuva kuri Fondation nyamara njye usaba gusanura narabyangiwe;iyo unarebye usanga abo bubaka ayo mazu nkayo natwe dushaka kubaka bafite ibyangombwa bisinyweho n’akarere ka Rusizi;ese ubwo twe turi aba hehe?”
Akomeza avuga ko batumva uburyo abo gusanura bangirwa ariko abubaka kuva hasi kugera basakaye bakemererwa akaba ariho bahera bavuga ko harimo icyenewabo bitaretse na Ruswa kuko nta buryo wakorohereza ukora ibikomeye ariko ukora ibiciriritse ukamwangira.
Abenshi bavuga ibi ni abaturage bahozaho basaba kuba basanurirwa ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ;bagasaba rero ko nabo bakoroherezwa bakagira amahirwe nabo yo kwirinda ibiza by’ino mvura y’umuhindo yarangiye kugwa hanirindwa impanuka zashamikiraho zigakurura impfu zidasobanutse.
Si abasaba gusanura n’ubuzima bwbaturiye uruganda buri mu kaga.
Mu buhamya kivupost ifite hari umugore wo mu mudugudu wa Cite mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi watambutse bagiye guturitsa intambi birangira inda ivuyemo kubera kwikanga bitewe n’urusaku ruba ruhari iyo baturitsa intambi.
Bikimara kuba uwo mugore yajyanywe kwa muganga ajya kurwazwa na Mama we ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima gusa umwana yaratwite we yarapfuye .
Mu makuru afatika kivupost ifite nuko abaturaniye uruganda rwa Cimerwa usanga ivumbi ari ryose ugasanga imyenda banitse yagiyemo ivumbi bikarutwa nuko utari gufura iyo myenda.
Aba Kandi bavuga ko iyo utetse usanga mu biryo watetse huzuyemo umucanga n’umukungugu bigatuma bibatera indwara zitandukanye zituruka ku mwanda.
Bongera kuvuga ko usanga amazu yabo yose yaragiye asadukamo amwe n’amwe akika bitewe n’ituritsa ry’intambi usanga iyo baturikije bisatura amazu dore ko zitera umuriri n’umutingito mwinshi iyo baturikije ibyo Kandi bigahuzwa nuko usanga babuzwa imirimo yabo ya hato na hato aho bategekwa gusohoka mu nzu bya buri kanya bagiye guturitsa izo ntambi ibyo bo babona noo kubajujubya.
Gusinzira kubegereye uruganda byo ni ibindi bindi ;bavuga ko uruganda rukora Ciment rwa Cimerwa rurara rusakuza igitondo n’amanywa rukababuza gusinzira ;rusakuza amanywa n’ijoro ibituma bibangamira imyigire y’abana babo bitaretse no kubabuza umudendezo wo gusinzira bagamije kuruhuka.
Nyakubahwa Guverineri aherutse kukivugaho.
Abenshi mu bayobozi babajijwe bavuga ko ikibazo cy’abaturage ba Cimerwa kizwi n’inzego zitandukanye ahubwo ko cyagejejwe muri Presidansi ikaba ariyo izatanga umwanzuro.
Mu rugendo Nyakubahwa Governor w’intara y’uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert aherutse kugirira mu Kibaya cya Bugarama mu nama yahuzaga abavuga Rikijyana mu mirenge ya Muganza; Gitambi;Bugarama;Nyakabuye na Gikundamvura icyo kibazo cyagarutsweho gusa Governor avuga ko ikibazo cyahuje Ministeri zirebwa nacyo zikora raporo nayo ihabwa Presidansi kugirango umwanzuro ufatwe abaturage bakurwe mu rungabangabo.